Abanyarwanda bakanguriwe gukoresha ingufu zisubira

MUGIRANEZA THIERRY
3 Min Read

Abanyarwanda bakanguriwe gukoresha ingufu zisubira zirimo imirasire y’izuba, ingufu zikomoka ku mazi nk’izihendutse kandi zikaba zitangiza ibidukikije.

Byagarutsweho ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga Inama Mpuzamahanga ku Ngufu Zisubira n’Iterambere rirambye [Renewable Energy for Sustainable Growth Conference & Exhibition], ndetse n’Icyumweru cy’Ingufu.

Hagaragajwe ko u Rwanda rwakomeje kwihuta mu iterambere ryo kugeza ingufu kuri bose, aho ubushobozi bwavuye ku gutanga megawatt 110 mu 2014, kuri ubu bukaba bugeze kuri megawatt 467 ku munsi.

Mu 2010, abagerwaho n’ingufu z’amashanyarazi bari 10%, ari ko ubu bageze kuri 86%. Ni mu gihe ingufu zisubira zigeze kuri 56%.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’Ibigo byigenga bitanga Ingufu (EPD), Dr Ivan Twagirashema, yagargaje ko ingufu zibonwa nk’izakemura ikibazo cy’ingufu.

Ati “Ingufu zisubira tuvuga ni ugukoresha imirasire y’izuba, amazi y’imigezi, umuyaga ndetse n’ibimera byabyazwamo amavuta yo gutwara ibinyabiziga bya moteri, ibimera bikunze gukoreshwa ni ibisheke ariko hari n’ibindi.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ambasaderi  Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo kugeza amashanyarazi n’izindi ngufu kuri bose, kandi bigakorwa hibandwa ku kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Mu Rwanda, ingufu zisubira ni zo zubakiyeho gahunda zacu z’iterambere. Nizeye ko abenshi mwabashije gusoma ibikubiye muri NST1, intego yacu mu myaka itanu iri imbere, irasobanutse. Ni ukugeza ingufu kuri bose, mu buryo buhendutse tunashyigikira gahunda z’Isi zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Amb. Uwihanganye yavuze ko kubera ikoranabuhanga, ibyuma bifata imirasire y’izuba bitagihenze nka kera, bityo ko abantu bagomye kwitabira kubishyira aho bafite umwanya, nko ku bisenge by’inzu.

Ati “Mu myaka yashize gukoresha izuba byari bigoye kandi bihenze kubera ko ikoranabuhanga bijyanye ryari ritaratera imbere. Ubu rero si ko bimeze, ari yo mpamvu twatangiye gukangurira abantu gukoresha ibisenge by’inzu zabo nk’isoko ibyara amashanyarazi, ingufu zikomoka ku zuba akaba ari zo bifashisha mu guteka, gushyusha amazi n’ibindi”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), gitangaza ko kugera muri Gashyantare 2025, ingo zigerwaho n’amashanyarazi zari 82.2%, muri zo 57.4% zikoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari, mu gihe 24.8% zikoresha ingufu zituruka ahandi, harimo n’izikomoka ku mirasire y’izuba.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *