Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwaburanishije abasore bane, bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu mugenzi wabo bari mu muhuro, mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza aho bashyize mu majwi nyir’urugo wari wakoresheje umuhuro.
Bariya basore baregwa gukubita no gukomeretsa byateye urupfu kuri Slydio Nzayisenga w’imyaka 23 y’amavuko na we wari mu muhuro bitegura ubukwe.
Bariya bose ubarebeye inyuma bari mu kigero kimwe cy’imyaka 25, baburanye ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bubarega ko ubwo hari mu gicuku taliki ya 23/08/2025 bari mu muhuro, bakubise nyakwigendera Slydio inkoni zo mu mutwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko imvugo zabo na bo bashinjanya ko bakubise nyakwigendera bakamurekera aho ubukwe bwabereye, bukeye bagizengo bamujyane kwa muganga apfira mu nzira.
Ubushinjacyaha bubasabira gufungwa by’agateganyo bitewe n’uburemera bw’icyaha baregwa.
Imyiregurire y’umwe kuri umwe bagarutse kuri nyiri urugo nyakwigendera yakubitiwemo
Nkundimana Samuel umwe mu bakekwaho iki cyaha yavuze ko yagiye muri uwo muhuro akanywa inzoga agasinda, maze arasinzira hashize akanya nyakwigendera amukurura amukangura asanga nyakwigendera ari gutongana na NSHIMIYIMANA Noël (na we arakekwaho gukubita nyakwigendera) maze babakiza ngo bareke gutongana, Samuel ajya mu nzu kwa nyiri urugo cyera kabaye aza gusohoka arataha.
Yagize ati “Mudugudu yaje mu gitondo nk’abasore batubwira ko hari umuntu wakubiswe twamujyana kwa muganga, ariko njye ntacyo nakoze kuri nyakwigendera.”
Me Adiel Mbanziriza wunganira Samuel we yabwiye urukiko ko umukiriya we ntacyo yapfaga na nyakwigendera, ahubwo yari inshuti ye ari na yo mpamvu yamukanguye ngo babyine kandi igihe yamukanguraga nta mutangabuhamya uvuga ko umukiriya we yamukubise.
Me Adiel ati “Aba basore bashatse bavugisha ukuri urengana akarenganurwa, uwabikoze kandi agasaba imbabazi aho gukomeza gukururana bakajyana muri gereza ntacyo byabamarira.”
Me Adiel yakomeje avuga ko abakekwaho gukubita nyakwigendera ari bo Noël na Pierre bavuze ko bamukubita batabonye umukiriya we, na we amukubita.
Me Adiel yakomeje avuga ko nta mpamvu zihari zatuma umukiriya we afungwa kuko na mudugudu ajya kumureba ngo bajyane umurwayi kwa muganga yamubonye byoroshye kuko yari azi ko ntacyo yishinja.
Me Adiel ati “Kuba nyakwigendera yarakubiswe akarara ahabereye ubukwe, maze nyiri urwo rugo ntatabaze ahubwo akabivuga bucyeye byumvikane neza ko nyakwigendera yarenganyijwe n’abantu benshi batarimo umukiriya wanjye kuko nta ruhare rwe rurimo.”
Noël NSHIMIYIMANA na we ufatwa nka kizigenza mu rubanza yemera ko yari mu muhuro agatongana na nyakwigendera bakarwana, noneho nyakwigendera agakubita uregwa ingumi akaryama hasi.
Nyiri urugo rwari rwabereyemo ubukwe, uwacurangaga (Dj) n’uwitwa Pierre (na we arakekwa) baza kubakiza. Yemeza ko atabonye Samuel Nkundimana bareganwa.
Yagize ati “Bamunkuyeho ari muzima, kandi sinjye wamwishe kuko ntacyo twapfaga.”
Jean Pierre Byiringiro na we ukekwa avuga ko yageze mu muhoro nyakwigendera aza gutongana na Noël (umwe mu bakekwa) barabakiza birarangira, nyuma haza abahungu bari baturutse ku Gikongoro (Nyamagabe), bafite inkoni bucyeye yumva ko hari uwakubiswe ari mu nzira ajyanwa kwa muganga arapfa.
Jean Pierre ati “Njye nta nkoni nari mfite. Kuba Noël avuga ko yambonanye inkoni arambeshyera, icyo gihe nyiri urugo wari wakoresheje ubukwe yahise ajyana mu rugo nyakwigendera, twe duhita dutaha maze bo bakomeza umuhuro.”
Uwitwa Niyonshima Fils wasoje kwiregura yavuze ko yagiye mu muhuro abona Samuel Nkundimana bafunganwe yasinziriye maze uwo Samuel ahita ajya mu nzu y’ahabaye ubukwe maze Fils na we arabyina mu muhuro, bumva Noël na we uri mu bakekwa ari kurwana na nyakwigendera.
Yagize ati “Pierre dufunganwe uvuga ko nari mfite inkoni arambeshyera, kandi njye sinakubise nyakwigendera.”
Aba bose bakekwaho iki cyaha basaba ko bakurikiranwa badafunzwe.
Ubushinjacyaha bwongeye gufata ijambo buvuga ko imvugo z’abaregwa zituma neza bakomeza kubakekaho icyaha, kuko ibyo bavuze mu bugenzacyaha (RIB), bitandukanye n’ibyo bavuze imbere y’urukiko.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Aba barashaka guhishira icyaha, ndetse bagahisha amakuru ku rupfu rwa nyakwigendera ahubwo bakavuga nyiri urugo ko ari we wabigizemo uruhare, kandi ntibigeze bamuvuga mbere ahubwo nawe ni we ubashinja ko bakubise nyakwigendera.”
Me Adiel Mbanziriza na we yongeye gufata ijambo abwira Urukiko ko we Samuel umwe mu bakekwa atahinduye imvugo mu nzego zose yanyuzemo.
Me Adiel yakomeje avuga ko Noël uregwa yemera icyaha, ndetse akivugira ubwe ko Samuel (ari na we mukiriya wa Adiel) nta ruhare yagize mu rupfu rwa nyakwigendera, kuko yahise ajyanwa mu rugo rwabereyemo ubukwe.
Yagize ati “Umukiriya wanjye ntazaryozwe icyaha atakoze.”
Ukuriije imyiregurire yaba bose mu rukiko bashize amanga ko nyiri urugo w’ahabereye umuhuro yagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, kuko yakubitiwe iwe maze amurekera aho, ndetse ntiyatanga amakuru ko umuntu yakubiswe ahubwo bimenyekana hacyeye.
Umuryango wa nyakwigendera kandi ushyira mu majwi uvanga imiziki (Dj) ko na we yakijije, ndetse agatwara telefone ya nyakwigendera ariko ntahingukirize umuryango ko nyakwigendera yakubiswe.
Gusa ari nyiri urugo na Dj muri iyi dosiye bumvikanye nk’abatangabuhamya, nta buryozwacyaha bwabayeho kuri bo.
Niba nta gihindutse umucamanza azatangaza icyemezo taliki ya 16/09/2025.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW


