Leta igiye gusinyana amasezerano n’imiryango yatuje

Elisée MUHIZI
3 Min Read

Leta y’u Rwanda igiye gusinyana amasezerano n’imiryango itishoboye yatuje, kugira ngo ihabwe ibyangombwa by’inzu n’ibindi bizayifasha gukora no kwiteza imbere itekanye.

Ibyo byagaragajwe mu nama yahuje inzego zitandukanye, zirimo uturere umunani two mu Ntara y’Amajyepfo, abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka ndetse n’abo muri MINALOC.

Nsabimana Védaste, umuyobozi muri MINALOC yavuze ko amabwiriza yasohotse mu mpera za Kamena 2025 agaragaza ibyiciro by’abaturage batujwe Leta igiye gukorana nabo amasezerano.

Ati: “Aya mabwiriza mashya areba abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abamugariye ku rugamba bari Ingabo, abatishoboye ndetse n’abandi bantu Leta yubakira ikanabatuza kubera ibikorwa by’inyungu rusange cyangwa ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka.”

Yavuze ko hari kandi abatishoboye cyangwa abandi bantu batuye ahantu bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, n’abatishoboye cyangwa abandi bantu Leta yimuye kubera ibiza.

Ati:”Hari abaturage benshi batari bafite ibyangombwa by’ubutaka iki gikorwa cyo kubaha ibyangombwa kiratangira muri uku kwezi kwa Nzeri kugeza mu Kuboza uyu mwaka wa 2025 abo baturage bagomba kuba bahawe ibyangombwa by’ubutaka”.

Umuyobozi wungurije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwiringira Marie Josée avuga ko aya mabwiriza mashya Leta yashyizeho azakemura ibibazo by’abajyaga bifuza kuzungura ababyeyi babo bayatujwemo bakazitirwa no kuba nta byangombwa izo nzu zifite.

Ati:“Hari uwo twatuje nyuma aza kwitaba Imana twari tuzi ko nta Muryango agira, abana be baza kugaragara kandi batigeze baboneka muri iyo myaka yose, Umubyeyi we atujwe abo bana twarayibahaye”.

Yavuze ko ibi rero bizafasha Leta, uwatujwe ndetse n’abo mu Muryango cyangwa abandi bantu bafitanye amasano na nyakwigendera bifuza kuyikoresha bazajya bakorana na Leta ayo masezerano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste avuga ko amabwiriza ajyanye n’imiturire ari ngombwa ko avugururwa kugira ngo hasuzumwe abatujwe na Leta bamaze kwiteza imbere ndetse n’abayatujwemo bagifite ubushobozi bukeya.

Ati:“Ibi byose bizabanzirizwa n’igikorwa cyo kubarura iyo Miryango nyuma nibwo hazamenyekana imibereho ya wese Leta yatuje.”

Yavuze ko muri iki gikorwa cyo kubarura iyi miryango hazakorwa isesengura ry’ibibazo bigaragara no kubishakira ibisubizo.

MINALOC ivuga ko kugeza ubu imiryango irenga 9,000 ari yo Leta yubakiye inzu, ariko ikavuga ko iyi mibare ari iy’agateganyo, kuko nyuma y’igenzura ari bwo hazamenyekana imibare nyayo y’abatujwe na Leta.

Ushinzwe ubutaka ku rwego rw’Igihugu, Gitifu w’Intara n’Umuyobozi muri MINALOC
Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée
Gitifu w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Védaste avuga ko muri iki gikorwa cyo kubahiriza ayo mabwiriza hagomba gusesengurwa Imibereho y’abatujwe na Leta
Inzego zitandukanye zo mu Turere 8 two mu Ntara y’Amajyepfo
Umuyobozi muri MINALOC Nsabimana Védaste

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *