Nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0 ibifashijwemo na Mugisha Gilbert, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, muri Afurika y’Epfo mu mukino w’umunsi wa Munani mu yo guhatanira kujya mu Gikombe cy’Isi 2026, abakinnyi bahise bahabwa imyambaro mishya bakinanye.
Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, ni bwo ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yakiriye u Rwanda kuri Orlando Stadium iherereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu mukino w’umunsi wa Munani w’amarushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Muri uyu mukino bivugwa ko umutoza, Adel Amrouche yari yabwiwe ko nadatsinda Zimbabwe ashobora kwirukanwa, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamwumviye maze ku munota wa 39 w’umukino, Mugisha Gilbert anyeganyeza inshundura ari na cyo gitego cyabaye ikinyuranyo hagati y’impande zombi.
Nyuma y’uyu mukino wasize u Rwanda rwujuje amanota 11 mu itsinda C, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice wari waraherekeje Amavubi, yashimiye abakinnyi uko bitwaye neza ndetse abizeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bagomba kuza kubona agahimbazamusyi ka bo.
Ikirenze kuri ibyo kandi, Shema yabageneye impano yo kubaha imyambaro bakinishije buri umwe akagumana iye.
Yagize ati “Iyi myenda mwakinanye, ibaye iyanyu. Buri muntu akunje iye ashyire mu gikapu ubundi ayijyane.”
Abakinnyi bahise bamushimira cyane, ndetse bamwizeza bazakomeza gutanga ibya bo byose kugira ngo bakomeze baheshe ishema Igihugu cya bo.
U Rwanda ruzagaruka mu kibuga tariki ya 6 Ukwakira rwakira Bénin, mu gihe umukino uzasoza ruzasura Afurika y’Epfo, ku ya 13 Ukwakira 2025.





UMUSEKE.RW


