UPDATE: Umunsi mubi muri Congo, ibyihebe byigambye kwica abasivile 100

MUGIRANEZA THIERRY
3 Min Read

Umutwe w’ibyihebe byo muri ADF wigambye kwica abantu 100 mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Lubero muri Kivu ya Ruguru.

Ibyihebe bya IS (Daesh) byigambye ubwicanyi bwabereye mu bice bitandukanye byo muri Lubero. Ubwicanyi bwabereye ahitwa Ntoyo bwaguyemo abarenga 60 bari mu kiriyo.

Ni igitero ADF yagabye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025. Macaire Sivikunula, Umuyobozi muri ako gace, yavuze ko abarwanyi ba ADF bagabye igitero bafite imihoro n’imbunda, bagatera abaturage bari mu kiriyo.

Ati “Nshobora kuvuga ko umubare w’agateganyo w’abapfuye ari 50. Abenshi bishwe hakoreshejwe imipanga.”

Col. Alain Kiwewa, Umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri Lubero yabwiye Reuters ko umubare w’abapfuye ushobora kurenga 60 kuko hari benshi baburiwe irengero.

Muri ririya joro ahitwa Ntoyo, muri Km 5 hafi y’agace ka Manguredjipa ibyihebe byo muri ADF bikorana na IS byagabye igitero ku basivile, harimo kubarasa, kubatema no gutwika.

Uwitwa Fiston Mahamba avuga ko habonetse imirambo y’abantu bane batwitswe muri icyo gitero. Ndetse ngo hatahuwe abasivile 61 bishwe mu duce dutandukanye ADF yagabyemo ibitero.

Imirambyo yajyanywe kuri Kiliziya Gotolika iri muri kariya gace kubera ko nta buruhukiro bw’ibitaro buhari mu gihe hategerejwe ko abayobozi b’Intara ya Kivu ya Ruguru (bemewe na Leta) bakorera i Beni bahagera mu gushyingura abo bantu.

Padiri wo muri kariya gace witwa Paluku Nzalamingi, yabwiye ACTUALITE.CD ko ibyo yabonye biteye ubwoba. Yavuze ko kiriya gitero cyabaye ahagana saa yine y’ijoro (22h00) ubwo ibyihebe bya ADF byatunguraga abaturage bo muri kariya gace ku muhanda Manguredjipa-Butembo.

Bariya barwanyi batungukiye ku bantu bari mu kiriyo biganjemo abo mu muryango umwe bose barabica.

Ati “Ibyo nabonye ni amahano. Bishe abantu hafi ya bose bari mu kiriyo. Abagore bari muri salon kuri matelas yaho nyakwigendera yari ari, abandi bari mu nzu, abandi bari hanze. Urebye benshi bishwe n’amasasu.”

Abaturage benshi bahunze kariya gace kubera ubwoba berekza ahitwa Njiapanda abandi bajya i Butembo.

Mu kindi gitero cyabereye ahitwa Batangi-Mbau, muri segiteri ya Beni-Mbau muri Teritwari ya Beni, ADF yishe abantu bagera kuri 18.

Umuyobozi wa gisirikare wa Teritwari ya Beni, Charles Omeyonga yabwiye urubuga 7SUR7.CD ko kiriya gitero cyabaye ahitwa Fotobu, mu burengarazuba bw’agace  ka Oïcha.

ADF ni umutwe w’iterabwoba uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ukaba umaze imyaka irenga 20 ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abarwanyi bayo bazengereje abaturage dore ko ihora ibagabaho ibitero byisubiramo.

Kuva mu Ugushyingo 2021, ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Congo (FARDC) zatangije ibikorwa bya gisirikare byiswe ‘Operation Shujaa’ bigamije kugaba ibitero bihambaye ku barwanyi ba ADF, no gusenya ibirindiro byayo ariko bisa naho ntacyo byagabanyije ku bukana bwawo.

Abaturage bishwe bari mu kiriyo

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *