Abagize ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) basabye ko ibihugu bya Afurika byahuriza hamwe amategeko yabyo mu rwego rwo kugira uburyo bumwe bwo kugenzura ubwikorezi bwo mu kirere.
Ni ibyagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025, ubwo i Kigali hatangiraga amahugurwa y’iminsi itanu yateguwe n’Ikigo cy’ubwikorezi bwo kirere muri Afurika ndetse n’Umuryango wa COMESA.
Aya agamije kongerera ubumenyi abakora mu bwikorezo ku mategeko agenga amarushanwa ndetse no gukemura impaka mu bwikorezi bwo mu kirere hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’ur’urwego muri Afurika.
Dr. Zacharia King’ori, Umuhanga mu by’ubwikorezi mu Muryango wa COMESA, yagaragaje ko mu 1999, ibihugu byasinye amasezerano yiswe aya ‘Yamoussoukro’ agamije gutuma umugabane wa Afurika ufungura amasoko y’ubwikorezi bwo mu kirere, ariko ko atarubahirizwa.
Ati “ Turashaka ko ibihugu byose bihuriza hamwe amategeko yabyo kugira ngo Afurika igire uburyo bumwe bwo gucunga ubwikorezi bwo mu kirere burengera abagenzi kandi bushingiye ku irushanwa ryiza.”
Uyu yagaragaje ko ibyo ibihugu byiyemeje mu masezerano ya Yamoussoukro byagabanya ihendwa ry’igendo z’indege muri Afurika.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda, Emmanuel Nuwamanya, yavuze ko aya mahugurwa ari amahirwe yo gukorera hamwe mu gutuma amategeko ahari ashyirwa mu bikorwa.
Ati “ Iyo amasezerano yasinywe aba agomba gushyirwa mu bikorwa. Iyo adashyizwe mu bikorwa ni nayo mpamvu byagaragaye ko atari gushyirwa mu bikorwa hakaba haza bene aya mahugurwa ngo ibihugu byumvikane uburyo noneho bigomba gushyirwa mu bikorwa.”
Perezida Kagame yigize kugaragaza ko mu gihe Afurika yakoroshya amategeko n’amabwiriza, agenga ubwikorezi bwo mu kirere, byafasha mu kuzamura iterambere ry’ubukungu muri Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko kuva harashyizweho icyitwa ‘African Continental Free Trade Area (AfCFTA)’ ihuza ibihugu by’Afurika, gukuraho imipaka mu kirere byagira akamaro.
Yagize ati “Koroshya amategeko n’amabwiriza bigenga iby’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika (liberalization), bishobora gukora nk’umusemburo wakwihutisha izahuka ry’urwo rwego, kuko byakongera imikoranire, bikangera umubare w’abarugana ndetse bikongera imirimo mishya ihangwa…”.
Abateraniye i Kigali baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) bazamara iminsi itanu baganira uko ibibazo biri mu bwikorezi bwo mu kirere byakemuka.




NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW


