Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yafunze umugabo bikekwa ko yari yarazengereje abaturage by’umwihariko aho atuye.
Umugabo witwa Bimenyimana Jérémie ari mu kigero cy’imyaka 30 afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Uriya mugabo yari atuye mu mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Bikekwa ko yateze umugore ashaka kumwambura telefone maze aranamukubita, abaturage baje gutabara ukekwa ahungira iwabo abashinzwe irondo mu mudugudu na bo bahageze, ukekwa arabarwanya afata umuhoro ashaka kubatema.
Umwe mu baturanyi be batabaye yabwiye UMUSEKE ko yumvise abantu basakuza ajya kureba na we amwirukaho n’umuhoro ahita yiruka ahungira iwe.
Ubuyobozi bw’umudugudu wa Rugarama buvuga ko ukekwa asanzwe akora ubujura buciye icyuho, kandi atari ubwa mbere abifungiwe.
Gusa ngo yari asigaye akora ubujura bwitwaje ikiboko aho hari umuturage wamusanze mu nzu ye, agahita amwereka icyuma amubwira ko nasakuza amwica icyo gihe ahita ahunga akaba yaragarutse muri iyi minsi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko uriya mugabo ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, Polisi yamufashe.
Akekwaho gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage aribyo urugomo, ubujura, no kurwanya inzego.
Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana ubugenzacyaha bwatangiye iperereza, abaturage yakoreye urugomo basabwe gutanga ikirego byihuse.
Polisi yibukije buri wese kwirinda ibikorwa byubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira
Polisi kandi ikomeje gushishikariza abaturage gukomeza ibikorwa byindashyikirwa byo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza


