Umutunzi w’inka witeje imbere afite inama aha abifuza korora

Elisée MUHIZI
3 Min Read

Ruhango: Mfitumukiza Edison umutunzi w’inka wabigize umwuga, aragira inama abifuza gushora imali mu mwuga w’ubworozi.

Mfitumukiza Edison atuye mu  Kagari ka Mujyejuru ya mbere, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango.

Uyu mugabo avuga ko we atari umworozi ahubwo ko ari umutunzi w’inka, wazitunze akiri ingaragu azihawe n’ababyeyi be.

Mfitumukiza avuga ko yatangiye gutunga inka mu mwaka wa 1996 atari yubaka urugo, kubera ko yakuze asanga Sekuru na Se bazifite, nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta n’imwe yari yabashije gusigara kuko usibye Abatutsi bishwe icyo gihe, n’amatungo barayariye.

Mfitumukiza avuga ko yumvaga atagomba kubaho adafite inka kubera ko yabyirutse asanga iwabo batunzwe n’inka.

Ati: ”Icyo gihe nagiye mu Rubirizi nguramo inka ebyiri, njya i Nyanza nkurayo izindi ebyeri ubu zimaze kuba nyinshi.”

Uyu mutunzi w’inka avuga ko nta hantu umuturage yakura miliyoni, cyangwa miliyoni ebyeri afite urubanza ashaka kuzikemuza ngo azibone mu buryo bworoshye, usibye mu butunzi bw’inka aba afite.

Ati: ”Uyu munsi inka imwe nziza yagura miliyoni kandi kubona ayo mafaranga ku muturage ntabwo byakorohera uyashaka.”

Mfitumukiza agira inama abandi gushora imali muri uyu mwuga, kuko ari umwuga mwiza kandi ushingiye ku muco ukaba n’ubutunzi ngengabukungu ababurimo babonamo inyungu y’amafaranga bakanywa amata.

Yongeyeho ati: ”Inka ntabwo zakubuza kuba umusirimu, ntizakubuza gutunga imodoka zanagufasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri bitakugoye.”

Avuga ko n’uwashaka kuzitunga agamije ubushabitsi byamuhira kimwe n’usanzwe yarashoye amafaranga mu bindi bikorwa bitandukanye.

Mfitumukiza avuga ko inka afite azikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame kuko azitungiye mu Turere turenze tubiri, ntacyo yikanga kubera ko u Rwanda rufite umutekano usesuye uha buri wese gukora akiteza imbere.

Mfitumukiza avuga ko abanyarwanda benshi bakunda inka, bityo ko abakiri bato bagomba kuzitunga no kuziha agaciro.

Mfitumukiza afite urwuri mu Mujyi wa Ruhango, mu nkengero zaho ndetse no mu Karere ka Muhanga.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, igaragaza ko aborozi ntangarugero ari 123 harimo aborora inka, n’andi matungo magufi.

Aha ari ku kiraro cy’inka yororera mu rugo
Ubworozi bw’inka ngo bufasha gutera imbere ubukora
Inka ze zimaze kuba ishyo mu gihe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasigaye nta nka afite

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *