N’ubwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsinzwe n’iya Nigeria igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Karindwi mu yo guhatanira kujya mu Gikombe cy’Isi 2026, hari bimwe byo kwishimira ku Banyarwanda.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, ni bwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yatsinzwe n’iya Nigeria [Super Eagles] igitego 1-0 mu mukino wari uw’umunsi wa Karindwi mu yo guhatanira kujya mu Gikombe cy’Isi 2026.
N’ubwo Amavubi yatsindiwe mu gace ka Uyo muri Nigeria ndetse bigatuma atakaza umwanya wa Gatatu mu itsinda C wahise ufatwa na Super Eagles, hari bimwe byo gushima muri uyu mukino n’ubwo hari n’ibikwiye kunengwa.
- Amavubi yakinishije abiganjemo abugarira!
Iyo ucishije amaso mu bakinnyi 11, Adel Amrouche yabanje mu kibuga, uhita ubona ko uyu mutoza yari yatekereje kubanza kwirinda mbere yo gutekereza gutsinda igitego Nigeria.
Ibi bishimangirwa n’umubare w’abakina bugarira benshi bari mu kibuga. Harimo Bizimana Djihad ukina hagati afasha ba myugariro [6], Kavita Phanuel [usanzwe ari myugariro] ariko yari yiyongereye kuri Manzi Thierry na Mutsinzi Ange, Mugisha Bonheur ukina hagati afasha ba myugariro [6] na Hamon Ally-Enzo ubusanzwe ukina nka myugariro w’iburyo.
Aba bose baza biyongera kuri ba myugariro bane basanzwe bifashishwa. Bivuze ko abakina mu gice cy’ubusatirizi Adel yari yabanjemo, bari Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent gusa. Ibi byerekana ko umutoza yatekereje kubanza kwirinda mbere y’ibindi.
- Ntwari Fiacre amaze gukura!
Ababashije kugira amahirwe yo kureba uyu mukino bose, bahamanya na UMUSEKE ko umunyezamu wa mbere w’Amavubi, Ntwari Fiacre, yatanze byinshi byanatumye benshi bongera kubona ko ari umunyezamu umaze gukura mu mikinire.
Uyu munyezamu yagiye akuramo imipira myinshi yashoboraga kuba yaravuyemo ibitego, ariko uko abasore ba Super Eagles bateye mu izamu, bagasanga ahagaze neza. Ikirenze kuri ibyo kandi, ni umusore ukina yibutsa bagenzi be kenshi ko bagomba guhagarara neza.
Uku kuvugisha bagenzi be bamuhagaze imbere, abatoza bahamya ko ari ikintu cyiza cyane ku munyezamu kuko bituma abo bahanganye bibagora kugera ku izamu rye.
- Ubwugarizi bwagabanyije amakosa!
Abarebye uyu mukino, bahuriza ku kuba ba myugariro b’Amavubi barimo Manzi Thierry ndetse na Mutsinzi Ange, bagabanyije amakosa mu buryo bwo kugarira. Ni abasore bamaze kumenyerana mu buryo bw’imikinire ari na byo bituma amakosa y’abo bombi yaragabanutse.
Ni abasore bamaze gukura mu mikinire, cyane ko no gukina hanze y’Igihugu biri mu byabafashije kwaguka mu mikinire.
- Adel Amrouche akwiye gusubiramo amakarita neza mu gice cyo hagati!
N’ubwo ataramara igihe kinini mu Amavubi, umunya-Algérie, Adel Amrouche hari abakinnyi akomeje kwizera ariko si byinshi bamuha ukurikije ibyo aba abifuzamo. Iyo uteye itoroshi mu gice cyo hagati mu ikipe y’Igihugu, ubona ko hari izindi mbaraga zihakenewe kurusha izihari ubu.
Ibi bisobanurwa n’imibare yo hasi mu gukora uburyo bwatanga igitego buciye ku mipira yaca hagati mu kibuga [Creativity]. Adel akwiye kongera gusubiramo amakarita neza mu gice cyo hagati.
- U Rwanda ntirurihaza ku buryo hari umukinnyi wacibwa mu Amavubi!
Abasobanukiwe neza umupira w’amaguru, bahamya ko nta mukinnyi uba munini kurusha ikipe cyangwa kurusha Igihugu. Ariko nanone abavuga ibi, banavuga ko nta kosa ritababarirwa ribaho.
Aha babishingira ku basore barimo Hakim Sahabo, basa n’abamaze gukumirwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, bitewe n’ibyo yagiye akora mu bihe bitandukanye bitishimiwe n’abatoza b’Amavubi yaba Torsten Spittler wari waramuciye na Adel Amrouche wamuciye ubu akavuga ko uyu musore azagaruka mu Amavubi ari uko atakiri umutoza wa yo.
Nyamara abarebye umukino wahuje Nigeria n’u Rwanda, bahamanya n’imitima ya bo ko Amavubi atarihaza bihagije ku buryo hari umukinnyi wayakumirwamo mu gihe yaba afite ubushobozi bwo kuyakinira.
Umwanzuro ukwiye kuba uwuhe?
Nyuma y’ibi byose umunyamakuru wa UMUSEKE yabonye muri uyu mukino, hari ibyo abareberera Amavubi y’Abanyarwanda, bakwiye kwitaho kugira ngo umusaruro mwiza wifuzwa uzabashe kugerwaho.
Kimwe mu bikwiye kwitabwaho n’abarerera ikipe y’Igihugu, harimo gushyiraho uburyo burambye bw’imibereho y’ikipe y’Igihugu. Aha harimo byinshi birimo kuba yategurirwa umwiherero mu gihe runaka nk’uko abateye imbere muri ruhago kurusha Abanyarwanda babikora.
Harimo kandi kwihanganira abatoza mu gihe hari umushinga uri kubakwa kuko mu mupira w’amaguru nta bwo 1+1 ari 2. Bisaba indi mibare ijyana no kwihangana mu gihe hari gushakwa umusaruro mwiza uba wifuzwa.
Abareberera Amavubi kandi, bakwiye guca bimwe mu byakunze kuyavugwamo birimo itonesha rijyana no guhamagara ababa batabikwiye rimwe na rimwe. Ikindi kirenze kuri icyo, hagashakwa abandi Banyarwanda beza bakina ku Migabane itandukanye irimo u’w’u Burayi n’ahandi.


UMUSEKE.RW


