CECAFA: Morale ni yose muri Rayon y’Abagore yitegura ikipe y’i Burundi

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Mbere yo guhura na Top Girls Academy y’i Burundi mu mukino usoza iy’amatsinda muri Cecafa iri kubera muri Kenya, abatoza ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda, bafite icyizere cyo kubona amanota yuzuye azabahesha itike yo kujya muri ½.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, ni bwo Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Cecafa yo gushaka itike yo kuzakina CAF Women’s Champions League, yakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino ifite ejo ku wa mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025 Saa saba z’amanywa za Nairobi [Saa sita z’amanywa za Kigali].

Iyi myitozo yanakurikiwe na Komiseri Ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Nikita Gicanda, yaranzwe no kwereka abakinnyi uko bakwiye kuzaba bahagaze mu kibuga ariko kandi akanyamuneza kari kose ku maso y’aba bakobwa.

Nyuma y’imyitozo, umutoza mukuru, Rwaka Claude ndetse na kapiteni w’ikipe, Uwimbabazi Immaculé, bavuze ko bazi agaciro k’uyu mukino ndetse bazawutangamo ibyabo byose kugira ngo babone intsinzi.

Rwaka ati “Umukino w’ejo ni umukino ukomeye ufite byinshi uvuze. Dufite ikipe nziza, bityo twiteguye gukotana tugatsinda kubera ko ari wo uzaduha itike yo gukomeza mu kindi cyiciro.”

Uwimbabazi ati “Umukino w’ejo tuwiteguye neza cyane. Ni umukino dufata nk’uwa nyuma [final]. Abanyarwanda nibatwizere badushyigikire, uyu mukino tuzawutsinda nta kabuza.”

Rayon Sports WFC yatsinze ibitego 2-1 CBE FC inabitse iki gikombe. Gikundiro iri mu itsinda rya Kabiri na CBE FC yo muri Éthiopie na Top Girls Academy y’i Burundi. Birasaba ko itsinda umukino w’ejo kugira ngo yizere kujya muri ½.

Mu gihe iyi kipe yo  mu Nzove yazaba inganyije, bizajya mu yindi mibare bitewe n’uko mu yandi matsinda ya A na C bizasoza imikino ya bo yo mu matsinda.

Itsinda rya A ryo ririmo Kenya Police Bullets yo muri Kenya, Denden FC yo muri Eritréa na Kampala Queens yo muri Uganda. Irya C ririmo JKT Queens yo muri Tanzania, Yei Joint Stars yo muri Sudan y’Epfo na JKU Princess yo muri Zanzibar.

Muri buri tsinda hazazamukamo ikipe ya mbere, zibe ikipe eshatu ziziyongeraho imwe izaba yarushije izisigaye kwitwara neza [best looser] noneho zibe enye zizahita zihurira muri ½. Ikipe yegukanye igikombe, ni yo ihita ihagararira Akarere ka Cecafa muri CAF Women’s Champions League.

Nikita Gicanda uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa, yarebye imyitozo ya Rayon Sports WFC
Yabateye ingabo mu bitugu
Imyitozo yibanze ku buryo bazaba bahagaze mu kibuga
Umutoza, Rwaka Claude yabaga abibutsa kenshi
Rutahizamu, Odette ari mu bazaba bahanzwe amaso ejo
Nyuma y’imyitozo, habaho kuganira no kujya inama
Isengesho ni ryo risoza byose

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *