Kimwe mu bibazo byinshi byatumye Nkaka Longing wayoboraga Muhazi United, yegura akarekura izi nshingano, ni ikibazo cy’amikoro make gikomeje gufata indi ntera muri iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025, ni bwo hamenyekanye inkuru ivuga ko uwari Perezida wa Muhazi United yo mu Cyiciro cya Kabiri, Nkaka Longin, yamaze kwegura kuri izi nshingano ku mpamvu ze bwite.
N’ubwo bivugwa ko ari impamvu ze bwite ariko, bimwe mu byatumye uyu mugabo ahitamo gutanga imihoho, harimo no kubona ko Uturere tubiri tugomba gutera inkunga iyi kipe [Kayonza, Rwamagana] dusa n’utwayitereranye.
Intandaro yo kwegura kwa Longin ni iyihe?
Nyuma y’uko umwaka w’imikino 2024/2025 urangira, iyi kipe y’i Burasirazuba, yasigaranye abakinnyi umunani gusa nyuma y’uko abandi bari bahisemo gutandukana na yo nyuma y’uko imanutse mu cyiciro cya Kabiri. Ibi byasobanuraga ko ubuyobozi bufite inshingano zo gushaka abandi kandi beza bazahita bayifasha kugaruka mu cyiciro cya mbere.
Ibi byasabaga imbaraga z’amafaranga atari make, nyamara Longin yakomanga i Rwamagana na Kayonza, bakamubwira ko nta faranga rihari. Ibi byarakomeje kugeza ubwo uyu muyobozi afashe icyemezo cyo kujya yitiza amafaranga ye bwite akayashyira mu kipe kugira ngo hagire abakinnyi bagurwa ndetse hanakorwe ibindi bikorwa bikenera amafaranga.
Ku wa kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, abakinnyi ba Muhazi United, bahagaritse imyitozo bavuga ko batiteguye gukomeza akazi mu gihe batarahembwa imishahara baberewemo yose nyamara abitwa abatanyabikorwa bakuru b’ikipe bakomeza kuruca bararumira kugeza ubwo Nkaka yongeye kumena Banki abaha ayo kubafasha kugaruka gukomeza akazi byibura bamwenyura.
Bivugwa ko uyu wayoboraga Muhazi United, amaze gukoresha amafaranga ari hagati ya miliyoni 20-30 Frw zirimo ibimaze gukorwa byose kuva yatangira imyitozo. Nyamara abayirimo bayikiniye umwaka ushize w’imikino, barakishyuza imishahara y’amezi agera kuri atatu baberewemo.
Nyuma yo gusesengura uko ikipe ibayeho kuva mu mpera z’umwaka ushize w’imikino 2024/2025 akabona ko ikibazo cy’amikoro gikomeje kuba ingume, Nkaka yahisemo kwegura ku buyobozi bwa Muhazi United mu gihe hategerejwe ko ubwegure bwe buzemezwa n’Inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango b’ikipe.
Rubona Emmanuel uyitoza, yatangije imyitozo ndetse asabwa n’abayobozi be ko yazayizamura igahita igaruka mu cyiciro cya mbere. Mbere yo guhindurirwa izina, yitwaga Rwamagana City ubwo yaterwaga inkunga n’Akarere ka Rwamagana gusa ndetse icyo gihe yanakiniraga i Rwamagana ariko ubu isigaye yakirira imikino ya yo kuri Stade ya Ngoma.


UMUSEKE.RW


