Biciye mu Nama y’Intekp Rusange Idasanzwe yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025, uwari Visi Perezida wa Kabiri muri Rayon Sports, Ngoga Roger Aimable, yeguye kuri izo nshingano ku mpamvu ze bwite.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Nzeri 2025, abanyamuryango ba Rayon Sports bakoze inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo imishinga yagutse iteganywa gukorwa muri iyi kipe.
Ubwo yafataga ijambo, Ngoga Roger Aimable wari Visi Perezida Kabiri w’iyi kipe, yabanje gusuka amarira maze avuga ko akomeje kubabazwa ndetse no gushengurwa umutima n’uburyo abitwa abakunzi ba yo, bakomeje kuyitererana ndetse no gukomeza gucikamo ibice nyamara ari bo bagakwiye guhuza imbaraga bakubaka Ubumwe bw’Aba-Rayons.
Nyuma y’iri jambo ryakoze benshi ku mutima, Roger yahise yegura ku nshingano yatorewe n’abanyamuryango ba Gikundiro.
Ibi byari bibaye ku nshuro ya Kabiri nyuma yo kwegura kuri izi nshingano muri Komite yacyuye igihe yari iyobowe na Rtd. Capt, Uwayezu Jean Fidèle ariko nyuma akaza gusabwa kwisubira kuri iki cyemezo ndetse bikarangira agarutse mu nshingano yari yaratorewe.


UMUSEKE.RW


