BETHANY HOTEL yagabanyijeho 15% ku bageni bishimira Ukwezi kwa Buki

Ange Eric Hatangimana
3 Min Read

*Uri muri iyi hotel aba afite kureba neza ikiyaga cya Kivu mu mpande zose
*Ni yo Hotel ya mbere ifite igikoni gishimwa na bose bayigana
*Abari mu kwezi kwa buki bagabanyirijweho 15% bakidagadura

Ntabwo serivise za hoteli ari iz’abakire gusa, kuri Bethany Hotel iherereye mu Karere ka Karongi, ku kiyaga cya Kivu neza, buri mukiliya wese ahabwa serivise bitewe n’uko yifite ku giciro kinogeye buri wese.

Ubuyobozi bw’iyi hoteli burashishikariza abayobora Abakerarugendo (Tourist guide) kuzana abakerarugendo ugejeje 10 azajya ahabwa kurara muri Hotel ijoro rimwe nta kiguzi asabwe.

Hotel yitaye cyane kuba Guide uzajya azana Abakerarugendo 10 bagafatira amafunguro kuri Hotel Bethany azajya ahabwa amafunguro nta kiguzi atanze.

Muri iyi Hotel uwizihije isabukuru arahabwa aho yicaza abatumirwa be we abashakire amafunguro n’ibinyobwa.

Abageni na bo batekerejweho, abaje kwishimira urugo rushya mu Kwezi kwa Buki (honey moon) baragabanyirizwaho 15% ku giciro icyumba kishyuzwa.

Bethany Hotel iri mu mudugudu wa Nyarurembo, mu Kagari ka Kibuye, mu Murenge wa Bwishyura. Ni Hoteli uyirimo aba areba amazi y’ikiyaga cya Kivu mu mpande zose.

Serivise abayigana bahasanga

Iyi hoteli irisanzuye, abantu uko bangana kose, ifite ubushobozi bwo kubakira, kandi baba bafite ibinyabiziga bakabona aho bihagarara.

Ntwali Janvier Umuyobozi wa Hoteli, akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amahoteli muri Karongi, avuga ko Bethany ari Hoteli yizewe, ikorera ku ndangagaciro y’ubunyangamugayo.

Abayigana uretse kuruhuka bitewe n’amahumbezi y’ikiyaga cya Kivu, ni Hoteli ifite ubusitani, uhari yumva amajwi y’inyoni, akayaga ko mu biti kakamufasha kuruhuka bihagije.

Ashobora gukora komande y’amafi, bagira amafi y’umwimerere, bakagira isambaza nziza zirobwe ako kanya.

Ni Hoteli ihorana buffet kuva saa sita, buri wese wasuye Karongi yahagera bakamwakira ku giciro cyiza.

Ifunguro rya mu gitondo (Breakifast) iba ihagije, umukiliya wabo bamufata nk’umwami.

Ni hoteli ifite ibiciro bitagoranye buri wese abyisangamo, haba ku byumba no ku mafunguro.

Urugero nk’icyumba cyaho gihenze ni amafaranga 80,000 (Frw) yonyine, icya make ni Frw 35,000 ku ijoro rimwe.

Ntwali Janvier Umuyobozi wa Hotel avuga ko Hotel igabanyiriza ibiciro abayigana baje bari hamwe.

Booking: Tel 0784957945 Bethany Hotel

Bethany Hotel ishyize igorora abakiliya bayo ibagabanyirizaho 15% (VIDEO)

Bafite ibyumba byiza kandi bihendutse
Uwariye ifi yaho asubirayo
Ifi yaho ni umwimerere
Bagira ikawa itunganyije neza
Ni mu mahumbezi y’ikiyaga cya Kivu, haratuje
Ni ahantu habereye ijisho
Gutembera mu kiyaga cya Kivu biri mu bishimisha abayigana
Ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu uba ubufite imbere yawe ujya aho ushaka
Nijoro haba hasa neza akayaga ko mu mazi kakugera ku mutima

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *