Perezida Kagame yagaragaje ko abaturiye pariki bahabwa amadovize

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko mu ngamba zo gusigasira umurage ukurura ba mukerarugendo baturutse imihanda yose, abaturiye pariki bahabwa 10% by’amadovize akomoka ku bukerarugendo.

Ibi yabigarutseho ubwo yakiraga abashyitsi baje mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20.

Perezida Kagame yakomoje ku buryo u Rwanda rusigasira umurage wa Pariki z’Igihugu, zirimo n’iy’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi.

Yavuze ati: “Mu Rwanda, 10% by’amadovize yinjizwa n’ubukerarugendo ahabwa abaturage baturiye pariki zacu. Ibyo si inkunga gusa, ahubwo ni agahimbazamusyi kabafasha kurinda no gusigasira umurage dusangiye.”

Yagaragaje ko amafaranga ava mu bukerarugendo ashorwa by’umwihariko mu bikorwa remezo by’inyungu rusange nk’amashuri, imihanda, amavuriro n’ibindi.

Politiki yo gusangiza amadovize abaturage yatangiye mu mwaka wa 2005 ubwo abazituriye bahabwaga 5% mu kubafasha kubona umusaruro utaziguye wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bibakikije.

Mu mwaka wa 2017 icyo gice cy’amadovize cyavuye kuri 5% kigera ku 10% by’inyungu iva mu bukerarugedo buri mwaka, ndetse kugeza mu mwaka wa 2023 icyo gice cyari kimaze kurenga miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bahamya ko bungukiye cyane kuri iyo gahunda cyane ko ari Pariki icumbikiye ingagi zo mu misozi zisurwa n’abantu benshi buri mwaka.

Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 wabaye ku wa 5 Nzeri 2025, witabirwa n’ibyamamabare mu nzego zitandukanye, impuguke mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, n’abashyitsi mpuzamahanga barimo n’abise amazina abana b’ingagi.

Uwo muhango wanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva n’abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma no mu nzego z’ibanze.

Muri uwo muhango hiswe amazina abana b’ingagi 40 bavutse mu mwaka wa 2024 n’uwa 2025.

Kugeza ubu ingangi zibarizwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zikaba zaravuye kuri 880 zabarurwaga mu 2008 zikagera ku 1.063 zibarurwa uyu munsi.

Perezida Kagame, mu musangiro wo ku wa Gatandatu hamwe n’abashyitsi bitabiriye umuhango wo Kwita Izina, yabasabye kumva ko mu Rwanda ari iwabo.

Yagize ati: “Nshuti namwe bafatanyabikorwa, u Rwanda ni iwanyu. Muhawe ikaze igihe cyose.”

Abaturage bo muri Musanze baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko kuva aho barekeye kwangiza iryo shyamba batangiye kugerwaho n’ibyiza byo kuribungabunga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *