Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yanenze abafite aho bahuriye n’uburezi bateshutse ku nshingano, bigatuma ibipimo by’uburezi bimanuka.
Izi mpanuro Meya Kayitare Jacqueline yazitanze mu mwiherero w’umunsi umwe w’abakozi, abajyanama n’abafatanyabikorwa b’Umurenge wa Shyogwe.
Yabwiye abafite uburezi mu nshingano ndetse n’abandi bakozi bakorera muri aka Karere ko umusaruro mu burezi wa 2025 wabaye muke cyane ugereranyije n’uwo babonye umwaka ushize ndetse n’uwo bari biteze.
Ati: “Iyo urebye aho Akarere ka Muhanga gahagaze muri ibyo byiciro byose, usanga atari heza. Ntabwo twakoze neza, kandi turigaya, turifuza gukosora ayo makosa.”
Kayitare avuga ko haba mu cyiciro cy’abarangije amashuri abanza, mu cyiciro rusange ndetse no mu barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, Akarere ka Muhanga kagaragara hasi.
Ati: “Mu mashuri abanza twaje ku mwanya wa 22 ku rwego rw’igihugu, mu cyiciro rusange ku mwanya wa 21, mu gihe mu barangije amashuri yisumbuye Akarere kacu kaje ku mwanya wa 17.”
Uyu muyobozi avuga ko, usibye abashinzwe uburezi, uburezi bw’abana bureba buri wese aho ari hose, bityo ko bose bakwiriye gufatanya gukosora ahataragenze neza.
Ati: “Umuntu wese afite inshingano ikomeye yo gukora ku buryo uburezi butungana, kugira ngo dutunganye uburezi bwacu.”
Kayitare avuga ko imitegurire y’amasomo ahabwa abana ari yo itaragenze neza, kandi ko bishobora kugaragara no mu yindi myaka y’amashuri atari ku byiciro Leta itegurira ibizamini.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald, avuga ko nubwo uyu Murenge waje ku mwanya wa 3 ku rwego rw’Akarere, bitavuze ko batsinze.
Ati: “Tukimara kubona umusaruro wavuye mu burezi uyu mwaka, ntabwo twishimye. Turimo gushakira hamwe igisubizo kizatuma abana batsinda ku manota meza.”
Muri uyu mwiherero, Meya Kayitare yavuze ko Umurenge waje inyuma mu mitsindire ari uwa Nyabinoni, kuko urimo Ishuri rya Kibingo ritatsindishije n’umwana umwe.
Mu gihe ibigo bibiri by’amashuri abanza mu Murenge wa Shyogwe byatsindishije ku kigero gike ku buryo nta mwana Leta yigeze yohereza mu bigo bicumbikira abanyeshuri.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.


