Senderi yatanze ibyishimo mu birori byo Kwita Izina-AMAFOTO

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

Senderi Hit yatanze ibyishimo ku batari bake bitabiriye ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20, byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Intebe, Madamu Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro.

Ibirori byo Kwita Izina by’abana b’ingagi 40 byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ni we wari umushyitsi mukuru muri ibi birori bimaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga.

Imbere y’abasaga ibihumbi 10 baturutse hirya no hino ku isi, Senderi Hit yongeye kwerekana ko ari umuhanzi udashidikanywaho.

Abo barimo Professor Senait Fisseha, Sang-Hyup Kim, David Marriot, Dr. Yin Ye, Umuhanzikazi Yemi Alade n’abandi baturutse hirya no hino ku isi.

Senderi Hit, mu ndirimbo ze zirimo ‘Tuzarwubaka’, ‘Twaribohoye’,’ Ibidakwiriye’ n’izindi, yafashije abari mu Kinigi gususuruka.

Uyu muhanzi uhorana udushya yafashe umwanya ashimira buri wese waje muri ibi birori, by’umwihariko abakunzi be badahwema kumwereka urukundo.

Abakunzi be babonye avuye ku rubyiniro batangiye kuririmba indirimbo ze zitandukanye, “hari n’abagize ngo aragaruka,” amaso yabo ahera mu kirere.

Muri iki gitaramo haririmbyemo n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda nka Bruce Melodie, Ariel Wayz n’Itorero rya Mashirika.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yashimiye abaturage bo mu Karere ka Musanze n’abaturutse hirya no hino mu gihugu ku bufatanye mu kurengera ibidukikije n’ingagi.

Yagize ati: “Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ni umwanya mwiza wo kongera gushimira abaturage bose baturiye Pariki z’Igihugu ku ruhare bagira mu kubungabunga ibidukikije.”

Senderi yatanze ibyishimomu Kinigi
Abakunzi ba Senderi bari mu byishimo bidasanzwe

Bruce Melodie na Senderi Hit bahuje urugwiro
Ibyamamare bitandukanye byitabiriye ibi birori
Abaturutse impande zose bari bizihiwe
Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi wa RDB na Guverineri Gahunde ubwo bageraga mu Kinigi
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibi birori Senderi yaririmbyemo
Senederi Hit n’itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa
Senderi Hit na Ariel Wayz nawe waririmbye muri ibi birori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20
Senderi Hit, Kivumbi King na chris Eazy mu Kwita Izina

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *