Uganda yemeje ko yapfushije abasirikare babiri muri Congo

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Igisirikare cya Uganda kivuga ko mu mirwano yo kwirukana ibyihebe bya ADF mu birindiro byabyo yapfushije abasirikare babiri mu gace ka Komanda muri Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri.

Uganda ivuga ko ishaka gushyira ukuri ku makuru atari yo yagiye akwirakwizwa ku bijyanye n’ibikorwa byo guhashya ADF ihuriraho n’ingabo za Congo, FARDC byiswe Operation Shujja.

Igisirikare cya Uganda kivuga ko nta bwicanyi bwabaye mu gace ka Komanda–Eringeti.

Imirwano ngo yabereye ahitwa Apakwang, muri Km 40 mu majyaruguru y’agace ka Komanda muri Teritwari ya Mambasa. Iyo mirwano ngo yaguyemo abasirikare babiri b’ingabo za Uganda.

Muri ako gace ngo niho haba umuyobozi w’ibyehe byo muri ADF witwa Musa Baluku, ingabo za Uganda zamwirukanye muri ako gace.

Igisirikare cya Uganda kivuga ko ku ruhande rw’umwanzi na we yahuye n’igitutu cy’umuriro wa UPDF ifatanyije na FARDC, bituma ajya kugaba ibitero byo kwihorera mu bindi bice bya kure.

UPDF ivuga ko ifatanyije na FARDC bagabye ibitero ku gatsiko k’abarwanyi bari hagati ya 10 na 15 ahitwa Chabi.

Imirwano yahabereye ngo yaguyemo batatu mu byihebe bya ADF. Imirwano kandi ngo yongeye kubera ahitwa Oicha aho UPDF-FARDC barwanye n’agatsiko k’abarwanyi bari hagati ya 15 na 20 ba ADF.

Ingabo za Uganda n’iza Congo zimaze imyaka hafi ibiri zihanganye n’umutwe wa ADF mu burasirazuba bwa Congo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *