Uvira: Icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyateje impagarara muri Wazalendo

Ange Eric Hatangimana
3 Min Read

Umujyi wa Uvira uri ku rubibi rwa Congo n’u Burundi iminsi ibaye itatu ibikorwa by’ubucuruzi bihagaze nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi agennye Brig.Gen Gasita Olivier ngo ajye kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri kariya gace, ari na we ushinzwe iperereza.

Wazalendo ziyobowe n’abiyise ba General bagera kuri batatu buri wese akaba afite umutwe ayoboye, bavuga ko nta kizakorwa muri uriya mujyi kugeza baherekeje Gen Gasita akambuka umupaka wa Kavimvira akajya i Burundi.

Kuri uyu wa Kane, Wazalendo bafunze umuhanda uva ku mupaka wa Kavimvira babuza imodoka ziva i Burundi kwinjira muri Uvira.

Umuyobozi w’agateganyo w’umujyi wa Uvira, Kifara Kapenda avuga ko ubuyobozi buhangayikishijwe no kuba hashize iminsi ibiri ubuzima bwarahagaze mu mujyi kubera kwamagana icyemezo cya Perezida Felix Tshisekedi, kandi ngo ibyo bikaba bikorwa nta ruhare ubuyobozi bw’ibanze rubifitemo.

Itangazo ryasohowe n’uyu muyobozi avuga ko akababaro ka Wazalendo bakumvise, babasaba guhagarika imyigaragambyo bakongera gukoresha inyurabwenge.

Uyu muyobozi yasabye ko habaho inama ku wa Gatanu izaba saa 10h00 a.m mu cyumba cy’inama aho ubuyobozi bukorera kugira ngo baganire kuri iki kibazo.

Urwango rurenze ku Banyarwanda

Amashusho atandukanye agaragaza abiyise ba General bayoboye Wazalendo bavuga ko Gasita Olivier ari Umunyarwanda (ni Umunyamulenge wo muri Congo), ndetse ngo akaba afite imyumvire nk’iya M23.

Bavuga ko Gen Gasita yatangishije Uvira na Goma byafashwe na AFC/M23 kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Amakuru avuga ko Gasita yaba akiri mu mujyi wa Uvira aho yahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa bya gisirikare mu ngabo za Region ya 33 zikorera muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse akaba ari na we ushinzwe iperereza.

Wazalendo basaba ko bamubaha bakamuherekeza akava muri Uvira ngo nibwo ubuzima mu mujyi buzagaruka.

Imitwe ya Wazalendo yashyizweho na Perezida Felix Tshisekedi ngo afatanye n’ingabo kurwanya M23, ariko imaze guhinduka abakeba bakomeye b’ingabo za Leta ndetse inakora ibikorwa bikomeye byo guhohotera abaturage yitwaje intwaro yahawe na Perezida Tshisekedi.

Muri Uvira hari hashize igihe agahenge kagarutse nyuma y’uko Wazalendo barwanye n’ingabo za Leta iminsi ibiri hagapfa abagera kuri 6 harimo umusirikare wa Leta, na Wazalendo 5.

Icyo gihe Wazalendo bavugaga ko bashaka gusaka imodoka zivuye i Burundi zarimo abagiye gutabara umusirikare wa FARDC, Col Gisore wagiye mu mpanuka y’indege agapfana n’umugore we.

Ubwo bwumvikane buke bwatumye ingabo za leta ya Congo zitambika ngo abo Wazalande bafite urwango ku bavuga Ikinyarwanda (by’umwihariko Abatutsi) batagirirwa nabi.

Kugeza ubu ntacyo igisirikare cya Congo kiratangaza niba Gen Gasita Olivier aguma cyangwa ava muri Uvira.

Wazalendo na FARDC bimaze kugaragara ko bafitanye ubukeba mu kwerekana ufite imbaraga

UMUSEKE.RW 

 

Share This Article
Leave a Comment
  • Uyu Gasita iyo yigira muri afc/m 23 hakiri kare kuko bizarangira RDC imwiyiciye kubera ubwoko bwe atihaye,uko wazalendo na fdlr n’imbonerakure bizagenda bitsindwa muminsi ya vuba afc ishaka gufata Uvira kuko niho bigana uburakari bwinshi bazabumutura kuko ari umututsi bamwotse inyama ze bazirye kumanywa yihangu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *