Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bateguye Siporo Rusange

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Diaspora y’Abanyarwanda ituye mu Bubiligi, yateguye umunsi ngarukamwaka wahariwe Siporo Rusange ihuza Abanyarwanda batuye muri iki gihugu n’inshuti z’u Rwanda [Journée Sportive 2025].

Ni Siporo biteganyijwe ko izaba ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, ikabera mu Mujyi wa Namur [DRB Rugari], aho aba Banyarwanda batuye.

Aba Banyarwanda n’inshuti za bo, bazarushanwa mu mikino itandukanye irimo Tennis, Tennis yo mu nzu [Tennis de table], Basketball, Volleyball, Ping-Pong, Igisoro n’Umupira w’Amaguru [Mini-Foot].

Biteganyijwe ko siporo izabimburirwa n’ibyiciro bya siporo yo kugenda n’amaguru [marche] mu gitondo guhera saa mbiri ku ntera y’ibilometero biri hagati ya bitanu na 15 [5-15 KM]. Aba kandi biteganyijwe ko bazasura ibice nyaburanga mu gace k’uyu Mujyi wa Namur.

Nyuma y’aya marushanwa, abayitabiriye bazakora igikora igikorwa cy’ubusabane ndetse banaganire ku zindi gahunda z’imishinga migari bafite irimo gukomeza gukora ibikorwa bihesha isura nziza u Rwanda mu mahanga.

Ni ku inshuro ya 12 iki gikorwa gitegurwa n’abahagarariye Diaspora y’u Rwanda muri iki gihugu. Uba ari umwanya mwiza kandi wo gukundisha siporo abatuye muri Namur.

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Namur mu Bubiligi, bateguye Siporo Rusange
Uba ari umwanya mwiza gusabana
N’inshuti z’u Rwanda zitabira iyi Siporo
Abanya-Somalia b’inshuti z’u Rwanda, bategerejwe muri iri rushanwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *