Haringingo Francis yahaye ubutumwa aba-Rayons

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis “Mbaya”, yatangaje ko umukino wa mbere wa shampiyona ikipe atoza izahuramo na Rayon Sports, bazatahana amanota atatu yuzuye.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri 2025, Police FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Ni igitego cyatsinzwe na Ingabire Christian “Tia”.

N’ubwo Urucaca rwatsinzwe, umutoza Haringingo Francis yavuze ko yanyuzwe n’uko abakinnyi be bakinnye ndetse ko atari byinshi byo gukosora. Uyu mutoza yakomeje avuga ko ahamagarira abakunzi b’iyi kipe kuza kuyishyigikira guhera ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona.

Ati “Nibaza ko tugumye uko turi ubu, twazaba twiteguye neza ku mukino wa Rayon Sports. Hari abakinnyi barimo rutahizamu tutarabona ariko arahari ni uko atabonetse kubera utubazo tumwe arimo kubanza gukemura, hari kandi myugariro turi kuganira nawe. Nibaza ko babonetse muri iki cyumweru tugakorana icyumweru gitaha, twazaba turi beza kurushaho.”

Yongeyeho ati “Tuzagerageza gukomeza gushaka ibisubizo by’ibibazo by’amikoro bihari ariko tunagume turi ikipe ihangana kandi nziza. Turamutse dushyize hamwe twese n’abayovu twazatanga byinshi. Nibaza ko bakwiye kuza kudushyigikira bahereye ku mukino wa Rayon Sports. Abari aha uyu munsi babonye ko hari icyizere.”

“Hari icyizere dutanga kandi nibaza ko ibyo byose tuzagerageza kubihuza.”

Abajijwe icyo yakwizeza abakunzi ba Kiyovu Sports ku mukino wa mbere wa shampiyona uzahuza aya makipe asanzwe ari amakeba mu myaka myinshi ishize, Mbaya yavuze ko umukino nk’uyu biba bigoye guhita uvuga ibizava mu mukino ibyi bidakuraho ko we n’abo atoza bazatanga byose bya bo kugira ngo bahe Abayovu ibyishimo.

Ati “Ku mukino nk’uyu, kwemeza ikizavamo biba bigoye kuko umunsi w’umukino ugera abantu bose biteguye. Rayon Sports iturusha intambwe imwe kuko batangiye mbere yacu ariko natwe nta bwo twicaye. Abayovu ndabatumiye kuri uriya mukino. Nzi neza ko natwe twiteguye neza kandi tuzakora buri kimwe ngo tuzabahe ibyishimo kandi amanota atatu y’uriya mukino dushobora kuzayabona kuko ni umukino uturaje inshinga.”

Urucaca rwagiye rugura abakinnyi batandukanye biganjemo abakomoka i Burundi. Aha harimo kugarura Amiss Cédric wari wasinyiye iyi kipe ariko ntayikinire kubera ibihano bya FIFA yari yarafatiwe, Rukundo Abdul-Rahman “PaPlay”, Rwabuhihi Placide, Bukuru Christophe, Ishimwe Jean Rène, umunyezamu, James wahoze muri Vision FC n’abandi.

Haringingo Francis yabwiye Abayovu ko ikipe ya bo igihari
Cedric Amiss na Samuel wa Police FC, ubwo bari bahanganiye umupira
Urucaca rwerekanye ko ruhari

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *