Rusizi: Hari abaturage mu mezi ashize bari barazengerejwe n’abajura babanzaga kwandika ku nzu y’umuturage bamuteguza ko bagiye kuzaza kumwiba ntibamubwire umunsi bazazira, kuri ubu barishimira ko ubu bujura bwacitse bari gusinzira.
Ni abaturage bo mu kagari ka Gitwa, Umurenge wa Nkanka akarere ka Rusizi, mu ntarara y’uburengerazuba, abaganirije UMUSEKE bavuga ko ubu bujura bwacitse baryama bagasinzira.
Bishimira ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano zaciye ubujura mu kagari kabo.
Niyonzima Japhet ni umuturage wo mu kagari ka Gitwa, Umurenge wa Nkanka ati “Kubera ubujura nta muturage wasinziraga, warabyukaga ugasanga bakwibye nk’ihene bayibagiye iwawe.”
Undi muturage utuye mu kagari ka Gitwa yavuze ko nta muturage wabashaga gusinzira azi ko abajura banditse ku nzu ye n’iy’umuturanyi we babateguza ko bazaza kwiba.
Ati “Abajura bandikaga ku nzu bateguza ko baza kwiba. Buri wese akarara yiteguye ko muri iryo joro bashobora kumugeraho.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko ubujura bwacitse bararyama bagasinzira ngo n’ubwo butacika 100% abasigaye babukora nta ngufu bafite, n’ubukoze ngo ni uwishwe n’inzara wiba nk’igitoki mu murima.
Polisi y’igihugu yijeje abaturage umutekano usesuye, ibasaba ubufatanye bwo gukomeza gutanga amakuru y’uwashaka guhungabanya umutekano wabo, iburira buri wese ushaka kurya iby’abandi atabikoreye akoresheje ubujura.
SP Sylvestre Twajamahoro ni Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, ati “Dufatanyije n’abaturage baduha amakuru, iki kibazo gisa nkaho cyacitse. Bamwe barafashwe, hari n’abagishakishwa, turashaka ko bicika burundu.”
Akomeza agira ati “Twijeje abaturage umutekano, turaburira abashaka kurya ibyo batavunikiye, ni bacire birarura.”

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW /RUSIZI


