Polyvalent yibukije ababaswe n’ibyaha kubivamo – Video

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Bibebityo Anicet, ukoresha izina rya Polyvalent mu muziki no mu itangazamakuru, yashyize hanze indirimbo yise ‘Bya Bihe’, avuga irimo ubutumwa bwo kwigisha abantu ibyiza byo kuva mu byaha, bakagandukira Imana.

Ni indirimbo yagiye hanze ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, isohokera ku mbuga zumvirwaho umuziki zirimo n’umurongo wa You Tube ye yitwa, polyvalent official.

Polyvalent avuga ko yakoze iyi ndirimbo iri mu njyana ya ‘holly drill’, agamije gukebura urubyiruko rwumva ko gukora ibyaha aribyo birenze.

Ati “Mu gitero cya mbere ndaririmba ngo ‘Mu nshuti zange gukora ibyaha nibyo birenze, bifatwa nk’ishema. Naho iyo usenga utukwa ibitutsi, amazina bakwita siwezi kusema. Abo nibo tubana amanywa n’ijoro, nzakeburwa nande Jehovah Shammah? Kandi sinavamo, ndagenda, ngasezera, bwacya ngasubira inyuma’.”

Akomeza avuga ko iyo umuntu asenga abona ibyiza by’Imana ko kandi ntawayiringiye ngo yikorere amaboko n’iyo ibyago n’amakuba byaza, birangira.

Ati “Hari nubwo abasenga Satani kenshi yifuza ko tubivamo. Aho niho abacantege b’Isi bahera baduseka kuri bo bumva ari ishema. Nyamara ibyo tuzabona Yesu agarutse gutwara abe ntibigereranywa. Urukundo rwe, ineza n’imigisha myinshi bitugeraho ijoro n’amanywa.”

Indirimbo Bya Bihe ije ikurikira izindi uyu muhanzi ubifatanya n’itangazamakuru afite, zirimo Amayeri I na II, Kumusaraba nayo yaririmbiwe Imana, ndetse n’izindi.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO BYA BIHE: 

Umuhanzi Bibebityo Anicet akaba n’umunyamakuru kuri Radio Huye
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *