Mukura izakoresha miliyoni 400 Frw yungutse umufatanyabikorwa

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Mu gihe ikipe ya Mukura VS&L yitegura kuzakoresha Ingengo y’Imari ingana na miliyoni 400 Frw mu mwaka w’imikino 2025/2026, yungutse umufatanyabikorwa utanga serivisi z’Ubwishingizi.

Ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025, ni bwo abanyamuryango ba Mukura VS&L n’abayobozi ba yo, bakoze Inama y’Inteko Rusange yabereye mu Karere ka Huye.

Muri iyi nteko rusange yanatorewemo inzego zunganira Komite Nyobozi y’ikipe, hatangarijwemo Ingengo y’Imari 2025/2026. Ubuyobozi bwabwiye abanyamuryango ko ikipe iteganya gukoresha angana na miliyoni 400 Frw.

Muri aya mafaranga, miliyoni 363 Frw azaba ari amafaranga afatika mu gihe andi miliyoni 37 Frw ari agaciro ka serivisi iyi kipe izahabwa n’abafatanyabikorwa barimo Volcano na Light House.

Uretse gutangaza iyi Ngengo y’Imari kandi, ikipe ya Mukura VS yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na Sosiyete y’Ubwishingizi ya Banki ya Kigali (BK Insurance), aho izajya ibona 10% ku bwishingizi buzajya bugurwa ku bikorwa byo mu Karere ka Huye, binyuze muri iyi sosiyete.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, yanashyizeho ibyiciro bitanu by’abanyamuryango ba yo. Ibi byiciro birimo Inkingi, Umukunzi, Ingenzi, Imena na Mukura Twaje.

Abanyamuryango bari mu cyiciro cya “Mukura Twaje”, bazajya batanga umusanzu w’ibihumbi 20 Frw ku mwaka maze bahabwe ikarita iranga umunyamuryango ndetse bahabwe itike y’umwaka yo kureba imikino yakiriye yo kwicara ahasigaye hose [Regular places].

Abo mu cyiciro cya “Imena”, bazajya batanga umusanzu ungana na 1000,000 Frw ku mwaka, hanyuma ahabwe itike y’umwaka yo kureba imikino ikipe yakiriye kandi yicaye mu myanya y’icyubahiro. Azajya kandi yemererwa kwamamariza ibyo akora ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe zirimo X, Instagram, Facebook na YouTube.

Abanyamuryango bo mu cyiciro cya “Ingenzi”, bazajya batanga umusanzu ungana n’ibihumbi 500 Frw ku mwaka. Uyu azajya ahabwa itike y’umwaka yo kureba imikino ikipe yakiriye, kandi yicaye mu myanya y’icyubahiro. Mu gihe harimo umukino, uyu azajya yamamarizwa ibyo akora n’umushyushya rugamba w’umukino muri stade [Stadium announcing].

Abanyamuryango bo mu cyiciro cya “Umukunzi”, bazajya batanga umusanzu ungana n’ibihumbi 100 Frw ku mwaka. Aba bo bazahabwa itike ya VIP yo kureba imikino iyi kipe yakiriye mu mwaka wose, bahabwe umwambaro w’ikipe ndetse n’ikarita iranga abanyamuryango.

Hari kandi icyiciro cy’abanyamuryango ba “Inkingi”, bazajya batanga umusanzu wa 3000,000 Frw ku mwaka. Abari muri iki cyiciro, bazajya bahabwa itike ya VVIP yo kureba imikino yose ikipe yakiriye mu mwaka. Bazahabwa kandi imyambaro y’abafana ikipe izambara mu gihe yasuye cyangwa yakiniye mu rugo, ndetse banahabwe ikarita iranga umunyamuryango.

Mukura VS&L yungutse undi mufatanyabikorwa
Mukura VS&L izakoresha miliyoni 400 Frw muri 2025/2026

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *