Nyakabanda: Bakomeje gusiragizwa n’abashinzwe Irangamimerere

UMUSEKE
By UMUSEKE
2 Min Read

Abagana Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge basaba serivisi zirimo kwandikisha abana mu bitabo by’Irangamimerere, bakomeje gusiragizwa nyuma y’uko uyu Murenge nta mukozi ubishizwe ufite.

Kenshi Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, akunda kumvikana yibutsa abayobozi bo mu nzego z’Ibanze ko bakwiye gutanga serivisi nziza ku babagana ariko Abanyarwanda bakanakangurirwa kujya batunga urutoki aho bahabwa serivisi mbi kuko biba ari uburenganzira bwa bo.

Abo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, bo barinubira guhora basiragizwa na serivisi zo mu Irangamimerere. Uyu Murenge umaze amezi atatu nta mukozi Ushinzwe Irangamimerere ufite nyamara abasaba iyi serivisi bo bagasiragizwa.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa UMUSEKE abasanze kuri uyu Murenge, bavuze ko bitumvikana ukuntu Umurenge umara amezi atatu udafite umukozi Ushinzwe Irangamimerere kandi abakenera iyo serivisi baba ari benshi. Bavuze ko batanabwizwa ukuri ngo bamenye igihe bazagarukira.

Umwe yagize ati “Nk’ubu njye maze kuhaza inshuro eshatu. Ariko ibyo bambwiye uyu munsi si byo bambwira ejo.”

Undi ati “Ese wasobanura gute ukuntu Umurenge umara amezi atatu nta mukozi wo mu Irangamimerere ufite ngo baramwimuye?”

Undi ati “Birababaje kubona ababyeyi bangana natwe duhora dusiragizwa kandi Umukuru w’Igihugu ahora abwira abayobozi kuduha serivisi nziza.”

Mu kiganiro kigufi twagiranye n’umukozi Ushinzwe umutungo muri uyu Murenge ariko akaba umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa uri mu kiruhuko gisanzwe cy’akazi [congé], Rwakoojo Donna, yahakanye ko nta kibazo gihari mu Irangamimerere.

Ati “Nta kibazo gihari. Hari umukozi wongerewe inshingano kandi ari mu kazi. Arahari bamwongereye inshingano. Kandi n’ubundi nta muturage usiragizwa.”

Urutonde ruherutse gusohorwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, rugaragaza ko Akarere ka Nyarugenge kari ku mwanya wa kane mu gutanga neza serivisi zo mu Irangamimerere. Nyabihu ni yo iri ku mwanya wa nyuma mu gutanga neza iyi serivisi.

Umurenge wa Nyakabanda umaze amezi atatu nta mukozi Ushinzwe Irangamimerere ufite
Abagana Irangamimerere ryo mu Murenge wa Nyakabanda, baravuga ko bakomeje gusiragizwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *