Perezida Kagame yitabiriye inama muri Senegal

MUGIRANEZA THIERRY
1 Min Read

Perezida Paul Kagame, yageze i Dakar muri Senegal aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Biribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko Perezida Kagame, kuva ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, ari i Dakar aho yakiriwe na mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye.

Inama Nyafurika yiga ku Biribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, mu mwaka washize yabereye i Kigali mu Rwanda.

Iyi ihurizaha hamwe, abo mu nzego za Leta, abikorera, abashakashatsi, abakora ubuhinzi n’ubworozi, bose ku ntego imwe yo kuganira uko Afurika yakwihaza mu biribwa.

Kuri iyi nshuro muri Senegal, izahuriza hamwe abarenga ibihumbi bitandatu kuva ku ya 31 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2025.

Perezida Kagame yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Biribwa i Dakar
Yakiriwe na mugenzi we wa Senegal

MUGIRANEZA Thierry / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *