Mu Karere ka Gicumbi, hatangirijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwa ‘VUP Digital Payment’ bufite insanganyamatsiko igira iti “Telefoni Yanjye, Amafaranga Yanjye”, bugamije gufasha abafashwa muri “VUP” kubona ubufasha bagenerwa bakoresheje telefoni za bo zigendanwa.
Mu bitabiriye uyu muhango, harimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze [LODA], Nyinawagaga Claudine, Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzobonimpa Emmanuel n’abandi bayobozi batandukanye.
Abagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inkunga y’ingoboka igenerwa abatishoboye bageze mu zabukuru, abakora imirimo y’amaboko n’abakora imirimo y’amaboko yoroheje amafaranga ya bo yoherezwaga muri SACCO bakazatonda imirongo bitwaje udutabo kugira ngo babikuze.
Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi batandukanye basabye abaturage kwihatira gukoresha ikoranabuhanga kuko ribafasha kwakira amafaranga yabo mu buryo bwihuse kandi butekanye. Bibukije ko kwishyurwa binyuze muri telefone bigabanya ingendo, bigakuraho n’ibyago byo kwibwa.
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga, yavuze ko ari intambwe ikomeye iganisha abaturage ku iterambere.
Ati “Uyu munsi twateye intambwe y’akataraboneka yo gukoresha ikoranabuhanga, ni ukuvuga ngo ntabwo bizajya bigusaba gukora urugendo, kujya ku murongo muri Sacco, ntabwo ukeneye ko wakwibwa amafaranga kubera ko umutekano w’amafaranga yawe uba wizewe ibyo byose ni intambwe ikomeye uyu munsi duteye.”
“Ndangirango mubishyire mu mibare mubyumve ko niba wakoreshaga isaha ujya kuri Sacco n’iyindi saha yo kugaruka uzaba wungutse amasaha abiri kubera ko akenshi byatumaga uyakuriraho rimwe kugira ngo utazongera gukora urwo rugendo, ibyo bituma byica n’imibare yo kwizigamira ariko ubu ntabwo bizajya bigusaba kuyakuriraho rimwe kubera ko uzajya uba uyafite iwawe.”
Solange Mukarukundo uhagarariye ingo mbonezamikurire z’abana mu Murenge wa Mutete, yagaragaje uburyo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwamufashije cyane.
Ati “Iyi gahunda ifite akamaro gakomeye kubera ko amafaranga ntabwo abikika, impamvu ni uko njyewe nafataga agatabo nkajya kubikuza amafaranga yose mfite kuri konti. Niyo nabaga mfite ibihumbi 100 Frw kuri konti, yose nahitaga nyakuraho.”
Yakomeje avuga mu gihe gito amaze akoresha ubu buryo byamufashije kwiteza imbere.
Ati “Byamfashije kwiteza imbere ikindi bingabanyiriza urugendo nakoraga, bimfasha kwizigamira no kujya mu itsinda none ubu maze kwigurira ingurube ndetse nkomeje kwiteza imbere umunsi ku wundi.”
Bagirubwira Anatole yagaragaje ko kuva yatangira gukoresha iyi gahunda byamufashije cyane kwiga kwizigamira kubera ko urugendo yakoraga mbere akenshi yageraga mu rugo iwe amafaranga yayamariye mu nzira ayanywamo inzoga.
Ati “Dutuye mu Murenge wa Muteteri ariko dusa nkaho turi ku ruhande cyane rero kuva aho ntuye ngera kuri Sacco nakoraga urugendo rw’amasaha atatu, akenshi iyo nabaga nsubiye mu rugo byarangiraga ya mafaranga nayanywereye yose mu nzira. Gusa kuva natangira gukoresha ubu buryo bisigaye bituma niteza imbere kubera ko bimfasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri ku gihe, umwana urwaye mbasha kumuvuriza igihe ndetse n’ibindi byinshi byiza.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yagaragaje ko gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bigiye kongera umutekano w’amafaranga y’abaturage.
Ati “Ibi rero bizatubera igisubizo kandi bidufashe gukoresha umwanya neza, biturinde kwibwa amafaranga igihe yose wayabikuje, mu yandi magambo ubu buryo bw’ikoranabuhanga buraduha umutekano w’amafaranga yacu.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda ijyana neza n’icyerekezo igihugu gifite cya NST2 aho Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira ikoranabuhanga imbere mu kuzamura ubukungu, kurandura ubukene no kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi
Ati “Ubu bufasha butangwa na VUP mu buryo bw’ikoranabuhanga buzadufasha twese kwihuta mu rugendo rwo kuva mu bukene no kwinjira mu bukungu bushingiye ku ikoranbuhanga.”
Uyu Muyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, yakomeje yibutsa ko ubu bukangurambaga bugamije gufasha abaturage kumenya neza uburyo bwo kwakira amafaranga ya VUP mu buryo bwa cashless [amafaranga adaciye mu ntoki], bityo bakazabyaza umusaruro inyungu z’iri koranabuhanga.
Umugenerwabikorwa wa VUP kugira ngo abitse cyangwa abikuze kuri konti ye akoresheje telefone azajya akanda *541# ubundi akurikize amabwiriza.
Mu Rwanda habarurwa abagenerwabikorwa ba VUP 403.114 barimo abarenga 11,000 bo mu Karere ka Gicumbi.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagenerwabikorwa ba VUP, 403 114.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku mibereho y’ingo mu Rwanda, bugaragaza ko ingo zibarizwa muri VUP, 72.4% muri zo zitunze telefoni. Ibi biroroshya gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya “VUP Digital Payment”, aho abafashwa muri iyi gahunda bazajya bakira amafaranga ya bo bakoresheje telefoni za bo zigendanwa.





UMUSEKE.RW


