Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakuyeho uburinzi bwahabwaga Kamala Harris nk’uwigeze kuba Visi-Perezida w’iki Gihugu.
Ni icyemezo Perezida Trump yafashe ku wa Kane tariki ya 28 Kanama 2025.
Amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ateganya ko ababaye ba Perezida bahabwa uburinzi buhoraho mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose, naho uwabaye Visi Perezida agahabwa uburinzi n’urwego rwa ‘secret service’ mu gihe cy’amezi atandatu nyuma y’uko avuye muri izo nshingano.
Kamala Harris wabaye Visi-Perezida wa Amerika ku ngoma ya Joe Biden, igihe yemererwaga n’amategeko ngo ahabwe umutekano n’abo mu rwego rwa ‘secret service’ cyari kuba cyararangiye ku wa 21 Nyakanga 2025, ariko ubwo burinzi bwari bwongereweho umwaka umwe w’inyongera binyuze mu cyemezo cyari cyasinywe na Perezida Joe Biden mbere gato y’uko ava ku butegetsi.
CNN yatangaje ko ifite kopi y’ibaruwa y’icyemezo cya Trump gihagarika uburinzi bwahabwaga Kamala Harris, uyu banahatanye mu matora ya Perezida, birangira Trump ariwe utsinze, agaruka muri White House nka Perezida wa 47 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Umujyanama mukuru wa Harris, Kirsten Allen, yabwiye CNN ko Visi Perezida ashimira byimazeyo abashinzwe umutekano ku bw’umwuga wabo, umuhate, n’ubwitange bagargaje mu gihe babanye.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


