Intumwa z’u Rwanda n’iza Congo zahuriye mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru muri America

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Ikigo SAFE cyo muri Leta zunze ubumwe za America cyakiriye intumwa zo mu Rwanda n’izo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kureba uko ibigo muri muri America byashora imari muri ibi bihugu.

Abari muri iyi nama yo ku rwego rwo hejuru barebeye hamwe uko habaho ubufatanye mu kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro Isi ikeneye cyane muri ibi bihe akaba aboneka mu Rwanda no muri Congo Kinshasa.

SAFE (IKIGO GISHINZWE INGUFU) kivuga ko gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Congo mu rwego rwo kugarura amahoro mu karere, bizafungura amahirwe menshi y’ishoramari muri ibi bihugu mu kiswe (Regional Economic Integration Framework).

Biriya biganiro byibanze ku kureba uko urwego rw’abikorera muri America rwashora imari kugira ngo ubukungu buri mu Rwanda na Congo bube imbarutse y’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari aho kuba intandaro y’intambara z’urudaca.

Ibiro bya Leta ya America muri Africa bivuga ko iyi nama yitabiriwe na Jonathan Pratt umwe mu bayobozi babyo, akaba yaragaragaje ko Perezida Donald Trump afite icyerekezo cy’amahoro muri aka karere binyuze kugashoramo imari ifatika ya America.

Pratt yabwiye abari muri iyi nama ko umugambi uhuriweho wo guteza imbere akarere k’Ibiyaga Bigari uzaterwa n’uburyo abo bireba bazashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC hagati y’u Rwanda na Congo.

Ati “Ejo hazaza h’ubukungu busangiwe butewe n’ishoramari rya America harashoboka ariko birasaba ko akarere kose kabigiramo uruhare.”

Nyuma y’amezi agera kuri abiri aya masezerano y’i Washington asinywe, abagenzuzi basanze ibyashyizwe mu bikorwa bigera kuri 47% mu bitarashyizw emu bikorwa harimo ikintu cy’ingenzi cyo guhagarika imirwano.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *