Muhanga: Ntawugayumugabo Stanislas arashinja abakozi ba Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (IMC) kumutema igufwa rigacika.
Uyu muturage w’imyaka 18 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare Umurenge wa Kabacuzi.
Yabwiye UMUSEKE ko mu mezi abiri ashize yahiraga ubwatsi bw’amatungo, akebutse abona abasekirite ba Kampani, IMC birukankanye umuturage arabasiga.
Ntawugayumugabo avuga ko yari kumwe na bagenzi babiri, bababonye bagira ubwoba barahunga, abo bagenzi be bamurusha amaguru abasekirite baramufata bamutemesha umuhoro ku murumdi igufwa riracika.
Ati: ”Abantemye narabatanze barafatwa nyuma y’iminsi ibiri bararekurwa, jye ndimo kuborera mu nzu.”
Uyu muturage avuga ko kugeza n’ubu abo basekirite bidegembya kandi bakiri mu kazi.
Umuyobozi wa Kampani, IMC Dushimiyimana Steven avuga ko ibyo uyu muturage avuga nta shingiro bifite, kubera ko yaje kwiba amabuye y’agaciro ari kumwe n’itsinda ry’abahebyi babirukankanye agwa mu cyobo aravunika.
Ati: ”Nijye wahamagaje ambulance ngo imujyane kwa muganga, kandi basanze ikibazo afite ari imvune gusa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Gihana Tharcisse avuga ko nta makuru y’uyu muturage yari afite.
Ati: ”Ngiye kubikurikirana kandi ntabwo byumvikana kubera ko nubwo yaba ashinjwa ubujura bw’amabuye y’agaciro abo bakozi ba Kampani nta burenganzira bafite bwo kwihanira.”
Ntawugayumugabo avuga ko yifuza kurenganurwa agahabwa ubushobozi bwo kuvurwa, ndetse n’indishyi z’akababaro kubera ko bamuteye ubusembwa akaba amugaye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.


