Perezida Chapo yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda – Ibyo wamenya

Ange Eric Hatangimana
3 Min Read

Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda, yagiye ku kibuga cy’indege aherekejwe na Perezida Paul Kagame ubwe.

Si abashyitsi bose basura u Rwanda, Umukuru w’igihugu aherekeza ku kibuga cy’indege, kuri Perezida wa Mozambique yahawe icyubahiro nk’icyo nk’igihugu gifite ubucuti n’umubano ukomeye n’u Rwanda by’umwihariko mu rugamba rwo guhangana n’iterabwoba ku mugabane wa Africa.

Ku kibuga cy’indege Perezida Daniel Francisco Chapo yanyuze mu mirongo y’abasirikare bakira abanyacyubahiro bazamuye imbunda zabo, ajya mu ndege, maze Perezida Paul Kagame amuterera isaluto yo kumusezera.

Uruzinduko rwa Perezida Daniel Francisco Chapo ni rwo rwa mbere agiriye mu Rwanda nyuma yo gutorerwa kuyobora Mozambique kuva tariki 15 Mutarama, 2025 asimbuye inshuti y’u Rwanda, Perezida Filipe Nyusi.

I Kigali yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku mubano n’ubufatanye buri hagati ya Mozambique n’u Rwanda.

Abakuru b’ibihugu biyemeje gushimangira uwo mubano ufite icyo umariye ibihugu byombi n’abaturage babyo, bakaba barasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare aho ingabo z’ibihugu byombi zikorana mu kurwanya iterabwoba, hanasinywe amasezerano y’ubwumvikane mu bucuruzi hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB n’urwego rw Mozambique rushinwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

Perezida wa Mozambique yahuye n’abikorera bo mu Rwanda ashimangira ko hakwiye kongerwa ishoramari mu bwikorezi bwo mu ndege kubera uburyo bigorona kuva muri Mozambique ugera i Kigali bitewe n’inzira indege ibanza kunyuramo.

Amasezerano yasinywe hagati ya Mozambique n’u Rwanda ku wa Gatatu arongera igihe ingabo z’u Rwanda zizamara mu Ntara ya Cabo Delgado aho zirwanya iterabwoba.

Amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare azwi nka (Status of the Force Agreement, SOFA) agamije ubufatanye mu kurwanya iterabwoba yasinywe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Juvenal Marizamunda na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Cristóvão Artur Chume.

Kuva mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwohereje muri Mozambique ingabo zigera ku 1,000 zo mu mutwe udasanzwe zibasha gusubiza ibintu mu buryo nubwo ibyihebe bikigaba ibitero shuma.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi
Abakuru b’Ibihugu baganira
Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique avuga ko hakeneye ko indege iva i Kigali ikagera i Maputo nta handi inyuze
Perezida Daniel Francisco Chapo yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *