Imihigo ni yose ku bakobwa barimo ababyariye iwabo nyuma yo kwiga imyuga

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

KICUKIRO: Abakobwa 60, barimo ababyariye iwabo bo mu Murenge wa Masaka, bafashijwe kwiga imyuga itandukanye igamije kubafasha kwiteza imbere no kwishakamo ibisubizo, bavuga ko bafite intumbero yo kwigira no guhanga imirimo.

Aba bakobwa bafashijwe kwiga mu gihe basaga n’abari batangiye kwitakariza icyizere kubera kubyara bakiri bato, ariko ubu baramwenyura kuko babona ko ejo habo hazaba heza.

Ni ubutumwa bagarutseho ku wa 27 Kanama 2023, ubwo bagezwagaho impamyabushobozi zabo nyuma y’amezi 10 biga amasomo y’ubudozi no gutunganya imisatsi.

Umwe muri abo wabyaye akiri muto yavuze ko, nyuma yo guterwa inda afite imyaka 14, yabanje kwiheba yumva ko byose birangiye.

Nyuma yo guhabwa ubufasha na Women for Women Rwanda, yigaruriye icyizere anahabwa amahirwe yo kwiga imyuga, aho yamenye gutunganya imisatsi n’ibijyanye n’ubwiza, kandi yiteguye guhatana ku isoko ry’umurimo.

Ati: “Nkimara guterwa inda nahise numva niyanze, numva nta buzima mfite, ariko nyuma nasubijwe mu ishuri none ubu ndi umunyamwuga mu bijyanye na ‘Make up’.”

Undi wize gutunganya imisatsi na we yashimiye Women for Women Rwanda yamuhaye inkunga yo gusubukura amasomo ye nyuma yo kubyara akiri muto.

Yagize ati: “Ubu ndashima kuko namenye gusuka, gukora dreads, gutunganya imisatsi no kudefiriza, kandi byose nabyigiye hano. Ubu niteguye kujya ku isoko ry’umurimo maze nkagira imibereho myiza.”

Uyu watereranywe n’uwamuteye inda imburagihe, avuga ko ikibazo we na bagenzi be basigaranye ari ukubona ibikoresho bihagije byo gutangira kwikorera, kuko akenshi bavuka mu miryango itishoboye.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’imibereho myiza muri Women for Women Rwanda, Chrystel Intaramirwa, yavuze ko bifuriza abarangije guhanga imirimo kugira ngo na bo bazabashe gufasha bagenzi babo bari mu bibazo.

Yavuze ko aba bakobwa banahawe ubumenyi ku burenganzira bwabo, ubuzima, imikoreshereze y’imari, uburyo bwo kwizigamira, ndetse no kwiyubakamo icyizere.

Ati: “Nk’uko tubivuga mu Kinyarwanda, ‘akabando k’iminsi gacibwa kare’. Nk’urubyiruko mufite amahirwe menshi yo guhitamo neza, twizera ko mwese hano muzaba icyitegererezo mu miryango yanyu n’igihugu cyacu.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Masaka bwasabye abasoje amasomo gukoresha ubumenyi bahawe, bakagaragaza itandukaniro riri hagati yabo n’abataragize amahirwe yo kubona ayo mahirwe.

Bwasabye ko ishimwe bakwitura Women for Women Rwanda yabigishije, ubu bakaba bafite umwuga, nta rindi ritari ukwiteza imbere no kuba abambasaderi beza bayo.

Buti: “Bakobwa beza rero, aho imfura zisezeraniye ni ho zihurira. Ubu mugiye kujya ku murimo, amafaranga aze, namwe icyo muzabitura ni ukubera abambasaderi beza.”

Aba bakobwa bahawe n’ibikoresho byo kubafasha gutangira bizinesi

Aba bakobwa bigaruriye icyizere, ubu barasabana kandi imbere habo ni heza

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’imibereho myiza muri Women for Women Rwanda, Chrystel Intaramirwa,

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *