Mu mukino wa shampiyona mu gihugu cya Tunisie, umusifuzi wo ku ruhande witwa Marwana Saad, yakomerekejwe n’abafana nyuma yo kutishimira ibyemezo yagiragamo uruhare.
Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, umukino wahuzaga CA Bizertin na Club Africain zikina shampiyona ya Tunisie, wahagaze ugeze ku munota wa 48 bitewe no gukomeretswa n’abafana byabaye ku musifuzi wo ku ruhande.
Ibi byatijwe umurindi n’igitego cyatsinzwe na Firas Chaout wa Club Africain maze umusifuzi wo ku ruhande, Marwan Saad akomeretswa n’abafana nyuma yo kutishimira ibyemezo yagiragamo uruhare.
Aba bafana bikekwa ko ari aba CA Bizertin, bari babanje kugaragaza gukemanga imisifurire y’aba basifuzi maze umujinya bawutura uwari uri hafi ya bo. Umusifuzi wo hagati yahise ahitamo kuwuhagarika maze Komiseri wa wo akora raporo y’ibyabaye abishyikiriza inzego bireba zirimo Komisiyo y’abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tunisie.
UMUSEKE.RW


