Ukuri ku kubura kwa Ssebwato Nicholas

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Nyuma y’iminsi, umunyezamu wa Mukura VS, Ssebwato Nicholas ari iwabo i Kampala muri Uganda, ubuyobozi bwe bwavuze ko buzi impamvu yari yaragiye n’ubwo andi makuru avuga ibindi.

Mu minsi itatu ishize, hakomeje kugaruka inkuru zivuga ku ibura mu myitozo kwa Ssebwato Nicholas usanzwe ari kapiteni wa Mukura VS. Uyu munyezamu wari umaze iminsi mu biganiro byo kongera amasezerano mu ikipe ye, amaze iminsi muri Uganda nyamara ikipe ye ikomeje akazi.

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hari amakuru yerekeza Ssebwato muri APR FC ndetse byavugwaga ko yamutekerejeho nyuma y’irushanwa “Inkera y’Abahizi.”

Mu kiganiro cyihariye Perezida wa Mukura VS, Nyirigira Yves yagiranye na UMUSEKE, yavuze ko ubuyobozi buzi aho uyu munyezamu ari ndetse ari bwo bwamuhaye uruhushya.

Ati ”Yasabye uruhushya ajya iwabo.”

Yongeyeho ati ”Ssebwato ni umukinnyi mwiza kandi akunda Mukura VS.”

Andi makuru avuga ko iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, yari yatinze guha uyu munya-Uganda amafaranga bumvikanye ahubwo ihitamo kujya mu biganiro n’umunyezamu, Marc Philips Arona Diouf wa Sénégal iri gukina CHAN 2024 ariko amafaranga miliyoni 10 Frw yari ijyanye bakayatera utwatsi.

Ibi byatumye Mukura igaruka yongera guca bugufi imbere ya Ssebwato maze birangira ahawe amafaranga ye, nawe yemera kugaruka yongera amasezerano maze akomeza akazi. Bivuze ko uyu munyezamu azakomezanya n’ikipe yari abereye kapiteni.

Ssebwato Nicholas agomba kugaruka agakomeza akazi muri Mukura VS

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *