Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ivuga ko mu mezi atandatu imaze gufata abarenga 1600 bakekwaho ibikorwa by’ubujura ibashyikiriza z’Ubugenzacyaha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko muri izi Operasiyo bakoze bafashe abagera kuri 735 bataragera ku mugambi wabo wo kwiba, no guhungabanya umutekano w’abaturage, mu gihe 541 bafatiwe mu cyuho.
Ati: ”Operasiyo ya Polisi kandi yafashe abagera kuri 339 bamaze kugurisha ibyo bari bamaze kwiba.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko aba bose bafite ingeso yo kwiba amatungo, imyaka, gutegera abagenzi mu nzira bakabambura ibyo bafite, abandi bagatobora inzu z’abaturage.
CIP Kamanzi avuga ko muri rusange umutekano mu Ntara wifashe neza, kuko bigaragarira ku bufatanye bwa Polisi, abaturage, ndetse n’inzego z’ibanze, kubera ko batangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha.
Yavuze ko Polisi igira inama urubyiruko gukura amaboko mu mifuka, bagakora ibikorwa byiza bibateza imbere kuko benshi mu bafashwe bari mu myaka y’urubyiruko.
Avuga ko Polisi iburira n’undi wese ugifite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano w’abaturage n’ituze ryabo kubireka kuko kwiba atari umwuga, ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Polisi ikavuga ko uzajya abifatirwamo wese azabihanirwa.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.


