Umugore na musaza we batawe muri yombi

NSHIMIYIMANA THEOGENE
1 Min Read

Nyanza: Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko yataye muri yombi umugore na musaza we bakekwaho gucuruza urumogi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Butansinda, mu  mudugudu wa Kibaza ko hafashwe umugore w’imyaka 40 ari kumwe na musaza we w’imyaka 51 bakekwaho gucuruza urumogi.

Bariya bavandimwe bikekwa ko bafatanwe udupfunyika (boules) 1,479. Bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, ubugenzacyaha (RIB) bakaba batangiye iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yaburiye n’undi wese ufite imitekerereze, n’imigirire igamije gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kubireka, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Avuga ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese ukwirakwiza, ucuruza cyangwa uha Abanyarwanda urumogi aho ari hose, azafatwa agashyikirizwa inkiko.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *