Leta ya Qatar yemeje ko yakiriye intumwa z’inyeshyamba za AFC/M23 ubu zigenzura hafi Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, n’intumwa za Leta ya Congo mu rwego rwo gushaka uko intambara ihagarara.
Ibice bitandukanye bya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo bimaze iminsi biberamo imirwano yeruye cyangwa ibitero bikorwa na Wazelendo ifatanyije na FARDC bagatera AFC/M23 ariko leta na yo ivuga ko AFC/M23 iyitera mu birindiro byayo.
Qatar yakiriye ibiganiro bishya bigamije gushaka uko intambara ihagarara, ubundi bugizi bwa nabi ndetse no guha agahenge abaturage bakurwa mu byabo n’intambara.
Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Majed al-Ansari yemeje ko ku wa kabiri intumwa za AFC/M23 n’iza leta ya Congo zageze i Doha kugira ngo zisubukure ibiganiro by’umwihariko zihereye ku mbanzirizamushinga y’amahoro yumvikanyweho muri Nyakanga 2025 nk’uko byagarutsweho na televiziyo ya Al Jazeera.
Yagize ati “Twakiriye impande yombi i Doha kugira ngo ziganire ku masezerano yari yemejwe.”
Majed al-Ansari avuga ko mu biganiro bishya bibanda cyane ku buryo bwajyaho mu rwego rwo kugenzura ko agahenge ko guhagarika imirwano kubahirizwa, ndetse no guhererekanya imfungwa.
Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa aherutse kubwira itangazamakuru ko guhagarika intambara ari cyo basaba, ndetse no guhabwa imfungwa nk’uko byemejwe mu masezerano yasinywe, ngo ibyo bidakozwe ibindi byose bizahagarare.
Urubuga Doha News ruvuga ko ibiganiro byagombaga gutangira tariki 08 -18/08/2025 ariko ntibyabaye ahubwo gushotorana no kurwana byarushijeho gufata intera.
Al-Ansari avuga ko ibiganiro birimo kubera muri Qatar biyobowe na Leta zunze ubumwe za America n’umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare (International Committee of the Red Cross).
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI iherutse kuvuga ko yabonye inyandiko y’ibizaganirwaho hagati ya AFC/M23 na leta ya Congo, ibonamo ingingo igoye cyane y’uburyo hazashyirwaho ingabo zitagera uruhande zegamiyeho zizagenzura uduce AFC/M23 yigaruriye, mu rwego rwo kuhasubiza ubutegetsi bwa Leta.
Iyo ngingo irakomeye kubera ko AFC/M23 ivuga ko yo ubwayo yahayobora mu gihe cy’imyaka 8 hakarebwa ibyaba bigezweho muri gahunda yo kugerageza Leta yunze ubumwe ya Congo, aho Uburasirazuba bwaba bufite ubwigenge ku bintu bimwe na bimwe.
Congo yo iki gitekerezo ntabwo igikozwa, isanga byaba ari ugucamo kabiri igihugu.
UMUSEKE.RW


