Irerero rya Youth Musanze ry’abari munsi y’imyaka 13, ni ryo ryegukanye igikombe cy’irushanwa ry’abato rizwi nka “NkurizaKickstart Youth League 2025” ryari rimaze amezi abiri arenga rikinirwa mu Turere dutanu.
Ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025, ni bwo hasojwe irushanwa “NkurizaKickstart Youth League 2025” ku rwego rw’Igihugu ryakinwaga n’amarerero y’abari munsi y’imyaka 13 yari ahagarariye Uturere dutanu tw’Igihugu. Imikino isoza iri rushanwa, yabereye mu Akarere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama.
Irerero rya Musanze Youth ryari rihagarariye Akarere ka Musanze, ni ryo ryegukanye igikombe nyuma yo gutsinda igitego 1-0 irya Ineza FA ry’i Rwamagana. Imikino isoza irushanwa, yari yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Ushinzwe Siporo ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, intumwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Bazirake Hamimu, umwarimu w’abatoza, Rutsindura Antoine n’abandi batoza batandukanye.
Mbere yo gusoza irushanwa ku rwego rw’Igihugu, amarerero 11 yabaye meza kurusha ayandi, yahurijwe mu mwiherero wamaze iminsi ibiri. Yagabanyijwe mu matsinda abiri maze arahura hagati ya yo kugeza habonetse ane yakinnye muri ½ ndetse na ho haboneka andi abiri yahuriye ku mukino wa nyuma.
Irerero rya Vision Jeunesse Nouvelle [VJN] ryo mu Akarere ka Rubavu, ni ryo ryegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsindira kuri penaliti irya Amigo ASC ry’i Rwamagana.
Musanze Youth yegukanye igikombe, yahembwe igikombe ndetse inambikwa imidari ya zahabu. Ineza FA yambitswe imidari ya Bronze mu gihe VJN yambitswe iya Silver.
Buri rerero ryabashije kubona itike yo kwitabira umwigerero, ryatahanye impano y’imipira ibiri yo gukina, yiyongera ku wundi umwe yari yarahawe ubwo yakinaga irushanwa biciye mu Akarere aherereyemo.
Nkuriza Suaibu watangije iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya Kabiri, yavuze ko yagize iki gitekerezo hagamijwe gufasha abato baba bari mu biruhuko ariko bakaba batabona amarushanwa ahagije y’abato. Akomeza avuga ko icyo agambiriye ari ugukomeza gushyigikira abato kugira ngo babashe gukuza no kubyaza umusaruro impano za bo.
Mbere yo guhurira muri uyu mwiherero, amarerero yabanje guhatanira mu Turere dutanu turimo Rwamagana, Gasabo, Bugesera, Rubavu na Musanze. Muri buri Karere, habonetse Irerero ryagukanye igikombe ndetse hanatangwa ibihembo birimo iby’abitwaye neza kurusha abandi barimo umukinnyi mwiza w’irushanwa, umukinnyi muto witwaye neza, uwatsinze ibitego byinshi n’umunyezamu mwiza ndetse n’umutoza wahize abandi. Hahembwe kandi umukinnyi w’umukobwa witwaye neza kurusha bagenzi.
Mu Akarere ka Rwamagana, Irerero rya Amigo ASC ni ryo ryegukanye igikombe, i Musanze ni Musanze Youth, i Rubavu ni St. Jean Paul II, muri Gasabo ni The Winners SC mu gihe i Bugesera ari Generation to come.






















UMUSEKE.RW


