U Rwanda rwakiriye abaturage barwo 532 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, aho bari barahungiyeyo mu bihe bitandukanye kuva mu 1994.
Aba banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu burasirazuba bwa RDC; aho bari baragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025 ku mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu.
Tariki ya 24 Nyakanga 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka, mu mahoro, kandi ku buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Amasezerano yashyiriweho umukono i Addis Ababa muri Ethiopia, aho u Rwanda rwari ruhagararirwe na Ambasaderi Charles Karamba, naho Congo ikaba yari ihagarariwe na Shaban Lukon Bihango Jacquemain, Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri y’umutekano.
Hari mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri ifite ishingiro mu masezerano mpuzamahanga atandukanye, ndetse n’ayahuriweho n’ibihugu byombi by’umwihariko kuva mu 2010, ajyanye no gucyura impunzi, zaba iz’abanyarwanda ziri muri DRC, n’iza DRC ziri mu Rwanda.
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo yasinyiwe i Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Kamena 2025, nayo arimo ingingo yo gufasha impunzi gutahuka ku bushake.
Ku wa 19 Gicurasi 2025, ubwo hakirwaga icyiciro cya kabiri cy’Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yarabahumurije nyuma y’uko bamwe bavugaga ko bari barahawe amakuru y’ibihuha, avuga ko bazicwa nibagera mu Rwanda.
Minisitiri Murasira yavuze ko ayo makuru agamije kubatera ubwoba, bigizwemo uruhare na FDLR kugira ngo ikomeze ibone aho ikura abarwanyi.
Ati “Ababivuze ni ba bandi bashaka ko mugumayo, kandi mwagumayo, mugasanga ntacyo mugeraho… FLDR bashaka ko mutavayo kugira ngo ikomeze irebe mu bana banyu mu ngo, ibajyane mu bikorwa by’iterabwoba.”
Yabajije uko abaturage basanze u Rwanda rumeze, basubiza ko basanze ari amahoro.
Ati “U Rwanda uko rungana kose, ntabwo ari nka kera Habyarimana yavugaga ngo u Rwanda ni ikirahuri cyuzuye amazi, wongeyeho igitonyanga arameneka, ku buryo batifuzaga ko impunzi zari hanze zigaruka…igihugu cyacu uko kingana kose, dushobora kukibamo nta mpamvu y’uko haba amakimbirane.”
Yongeyeho ko u Rwanda runakira abahoze ari abarwanyi ba FDLR kandi ntirugire icyo rubatwara, bityo ko aba baturage badakwiriye kugira ubwoba.
Kugeza muri Gicurasi 2025, abarenga 1100 bari bamaze kugaruka mu Rwanda ku bushake.



MUGIRANEZA Thierry / UMUSEKE.RW


