Turashaka Adil – Abafana ba APR FC

UMUSEKE
By UMUSEKE
2 Min Read

Bamwe mu bakunzi n’abafana b’ikipe y’Ingabo, batangiye gusaba ubuyobozi bwa bo ko bwabagurira Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohamed wahoze ayitoza mu myaka itatu ishize.

Muri Kamena uyu mwaka, ni bwo ikipe y’Ingabo yemeje ko yasinyishije umutoza w’Umunya-Tunisie, Abderrahim Taleb amasezerano y’imyaka ibiri wasimbuye Umufaransa, Darko Nović.

Uyu munya-Tunisie kuva yagera mu ikipe y’Ingabo, bamwe mu bafana ba yo, bakomeje kumugera amajanja aho ndetse bamwe bongeye kugarura izina rya Adil Erradi Mohamed watandutandukanye na yo mu 2022.

Ibi byongeye kuzamurwa bitewe no kubura igikombe cy’irushanwa “Inkera y’Abahizi” nyamara ari yo yariteguye ariko ikaba iya nyuma kuko yatsinzwe imikino yose uko ari itatu yakinnye.

Bamwe mu baganiriye na UMUSEKE, bagize bati “Mutubwirire ubuyobozi butugarurire Adil mu maguro mashya.”

Abandi bati “Turashaka Adil n’ubwo yari afite ikinyabupfura gike ariko arusha uhari ubu gutoza.”

Undi ati “Adil yagiraga ishyaka ntiyemeraga gusuzugurwa gutya. Abayobozi babitekerezeho hakiri kare hato ejo batazicuza.”

Adil yageze muri APR FC mu 2019 ayivamo mu 2022. Yayihesheje ibikombe bitatu bya shampiyona yegukanye mu gihe yayimazemo.

Mu mikino Taleb amaze gutoza ikipe y’Ingabo, yanganyije ibiri na Gorilla FC, atsinda Gasogi United, atsinda Intare FC, atsinda Power Dynamos FC anatsinda Bugesera FC.

Bamwe mu bafana ba APR FC batangiye gusaba ubuyobozi kubagarurira Adil
APR FC ntiyahiriwe n’irushanwa “Inkera y’Abahizi”
Adil Erradi Mohamed ari gusabirwa n’abafana ba APR FC ko yagaruka

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *