Gasabo: Urubyiruko rurakataje mu gutoza abaturage isuku

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Kagari ka Nyagahinga ho mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, rurakataje mu bukangurambaga bugamije gutoza abaturage kugira isuku.

Ni ubukangurambaga bwiswe ‘Isuku Igira Isoko’ bwatangiye ku wa 1 Nyakanga bukazageza ku wa 30 Nzeri 2025.

Mu muganda rusange wahuje uru rubyiruko rubarizwa mu Kagari ka Nyagahinga, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo bwarusabye gukora ibikorwa bigamije kwihutisha gahunda ya Kabiri y’Igihugu y’iterambere NST2.

Uwiduhaye Jean D’Amaour, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Kagari ka Nyagahinga, yavuze ko nk’urubyiruko barajwe ishinga no gufasha abaturage.

Ati ” Ibikorwa byacu byibanda gufasha abaturage nko gukora umuganda, kubakira abatishoboye ndetse no gufasha mu bukangurambaga.”

Yasabye bagenzi be ko muri ubu bukangurambaga kw’isuku bagomba gukora ibikorwa byinshi bihindura imibereho y’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga, Kayitare Serge, yavuze ko ubukangurambaga bw’isuku buri gukorerwa mu Isibo n’Umudugudu.

Ati:” Urubyiruko rw’abakorerabushake bari gufasha mu kwigisha abaturage ndetse no gukora ibikorwa bifatika mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’igihugu.”

Niyigaba Gilbert, Umuyobozi Ushinzwe Ubuzima mu Murenge wa Rusororo, yasabye urubyiruko rw’Abakorerabushake gufatanya n’ubuyobozi mu bikorwa by’iterambere bigamije gushyira umuturage ku isonga.

Abakorerabushake mu murenge wa Rusororo bararenga ibihumbi birindwi aho bibanda mu bikorwa by’isuku, kurwanya ibyaha, gukora umuganda ndetse no bukangurambaga bitandukanye.

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hari urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga miliyoni 1.9 rutanga umusanzu mu ngeri zitandukanye nko kwirinda ibyaha, ubukangurambaga bwo kwirinda indwara, kurinda umutekano, ibikorwa by’iterambere n’ibindi.

Kayitare Serge umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyagahinga
Niyigaba Girbert wari uhagarariye Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo yahaye impanuro urubyiruko

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *