AFC/M23 yahishuye ibintu bibiri irimo isaba Congo mu biganiro by’i Doha

Ange Eric Hatangimana
3 Min Read

Abayoboye Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo muri iki gihe, ari bo Alliance Fleuve Congo, bafatanya na M23 babwiye itangazamakuru ko bohereje intumwa zabo i Doha muri Qatar kugira ngo baganire n’intumwa za leta ya Congo, ibintu bibiri basaba ni ugufungura imfungwa ziri i Kinshasa no guhagarika ibitero ku birindiro byabo.

Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 yavuze ko ibyo bidakozwe nta kindi cyashoboka, ngo nibyubahirizwa izindi ntambwe zizaheraho.

Yagize ati “Twarabyemeye ko twohereje intumwa i Doha, nibyo ziriyo kugira ngo ziganire ku bijyanye n’inzira yo guhagarika imirwano, n’inzira yo kurekura imfungwa. Ni ibyo gusa. Iyo ntambwe nirangira twakurikizaho ibindi.”

Bisimwa avuga ko bohereje abantu babiri gusa kubera ko ngo ibyo birahagije kugira ngo babikoreho aho kohereza abantu bane cyangwa barengaho nk’uko byari bisanzwe.

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi ryamaganye imiryango mpuzahamahanga yasohoye raporo zirishinja kwica abasivili mu bice byegereye Pariki y’igihugu ya Virunga muri Teritwari ya Rutshuru.

Ibi na byo byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 22 Kanama, 2025 mu mujyi wa Goma.

Muri izo raporo harimo iy’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, Raporo y’ibiro by’umuryango w’abibumbye biharanira uburenganzira bwa muntu, na Raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International.

Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa yamaganye ibi birego avuga ko ari ibihimbano byateguwe na leta ya Kinshasa mu rwego rwo gusebya AFC/M23 no kubangamira ibiganiro.

Ati ”Turamagana Umuryango wa Human Rights Watch, akanama k’impuguke ka ONU n’ibiro by’umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu, kubera gukwirakwiza ibinyoma binyuze mu ma raporo agamije kwangiza isura ya AFC/M23. Bagamije kubangamira inzira y’amahoro ya Doha.”

Freddy Kaniki Perezida wa Twirwaneho, avuga ko nubwo bashyize umukono ku mahame aganisha ku mahoro i Doha ku ya 19 Nyakanga 2025, hagati ya AFC / M23 na Guverinoma ya Kinshasa, ibitero byibasiye abasivili b’Abanyamulenge byiyongereye kuva muri Kamena, 2025.

Aha yavuze ko Imitwe yitwara gisirikare irimo imitwe ya Mai-Mai, ingabo z’ingabo z’igihugu cy’u Burundi (FDNB), hamwe na FARDC bagabye ibitero bikomeye byibasiye imidugudu ituyemo abaturage b’Abanyamulenge, mu ntara ya Kivu y’Epfo.

AFC/M23 yashoje ivuga ko mu myaka irenga ibiri, ubutegetsi bwa Kinshasa bwashyize mu bikorwa politiki iteje akaga,igizwe no guha intwaro abaturage b’abasivili, bitwa Wazalendo (bakunda igihugu),hagamijwe kubakoresha mu ntambara yo kurwanya AFC / M23.

Aba barwanyi bitwa Wazalendo bagize n’imitwe yitwara gisirikare ya Mai-Mai irenga 240, bazerera mu burasirazuba bw’igihugu, bakunze kwibasira ibirindiro by’ingabo za M23(ARC).

Aba basivili bitwaje imbunda bahora bagwa mu mirwano bigakoreshwa mu kubeshya bikozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa hamwe n’abafatantabikorwa bikitwa ubwicanyi bwakorewe abasivili bikegekwa kuri AFC/M23.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *