Urubanza rwa Kabila rwateje impagarara nyuma y’uko abanyamategeko ba Leta batangaje ko afite umutungo uruta kabiri ingengo y’imari ya RDC ya 2025 ndetse n’uwa Aliko Dangote, ufatwa nk’umuherwe wa mbere muri Afurika.
Mu rubanza rwa Kabila ku wa 21 Kanama 2025, abanyamategeko ba Leta batangaje ko afite umutungo urenga miliyari 32$.
Aba banyamategeko bagaragaje ko ingengo y’imari ya RDC ya 2025 ingana na miliyari 18,4$.
Basobanura ko ari umutungo Kabila yasahuye RDC, bityo basaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare gutegeka ko ufatirwa.
Bagaragaje ko Joseph Kabila afite umutungo uruta uw’umuherwe Aliko Dangote, nyiri Dangote Group izwi mu ishoramari ku isi yose.
Dangote afite umutungo ubarirwa muri miliyari 28 z’amadolari, akaba afatwa nk’umuntu ukize kurusha abandi muri Afurika.
Avuga ko mu myaka irindwi ishize, Dangote Group yashoye miliyari 25 z’amadolari mu nganda zitunganya ifumbire, ibikomoka kuri peteroli na sima.
N’ubwo nta bihamya aba banyamategeko ba Leta ya Congo bagaragaje, bavuze ko Kabila yasahuye igihugu kugeza ubwo imitungo ye ayishora mu bikorwa byo kugisenya.
Nta raporo yigeze igaragaza ko umutungo w’umuryango wa Kabila ugeze kuri miliyari 32$, n’ubwo bafite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye mu gihugu no hanze.
Mu 2017, isesengura rya Congo Research Group ryagaragaje ko umuryango wa Kabila ufite amasosiyete menshi yunguka miliyoni, ariko ntiryavuze ayo ma miliyari.
Mu 2021, iperereza rya ‘Congo Hold-up’ ryerekanye ko umuryango wa Kabila wakoresheje miliyoni 138 USD mu buryo budasobanutse.
Abashyigikiye Kabila bagaragaza ko yasize miliyari 2 USD muri Banki Nkuru, ariko ayo mafaranga nayo akomeje gushidikanywaho.
Abanyamategeko ba Leta bongeyeho ko Kabila, yahoze yitwa Hippolyte Kanambe, yari Umunyarwanda wahinduye inkomoko ye kugira ngo ayobore RDC mu gihe cy’imyaka 18
Umwe yagize ati: “Ni yo mpamvu tuvuga ko uyu muntu ari Umunyarwanda… Yagizwe Umunye-Congo, bigera n’aho ahimba nyina. Ni uko twamumenye nk’umuhungu wa Perezida.”
Mu iburanisha ryo ku wa 7 Kanama, ni bwo aba banyamategeko batangiye kubwira urukiko ko Kabila ari Hippolyte Kanambe, umunyarwanda wigize Umunye-Congo mu buryo bw’amayeri.
Kabila ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu, kwica urubozo, ubwicanyi no kuzimiza abantu nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ashinjwa kandi kugaba ibitero ku basivili, ku nkambi, ku bitaro, ku mashuri, ubuhotozi ku rwego mpuzamahanga no gusahura nk’ibyaha by’intambara.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bunamushinja icyaha cyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko, kuwutera inkunga no kugambanira igihugu.
Ubushinjacyaha buhamya ko Kabila ari we muyobozi w’ihuriro AFC/M23 kandi ngo yanabigaragaje ubwo yasuraga umujyi wa Goma na Bukavu muri Gicurasi na Kamena.
Abanyamategeko baharanira inyungu za RDC basabye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare guhamya Joseph Kabila ibyaha ashinjwa, bavuga ko yiyitiriye Laurent Désiré Kabila kandi ari Umunyarwanda.


UMUSEKE.RW


