Ibitego 3-2 Police FC yatsinze APR FC, byayihesheje intsinzi ku mukino wa Kabiri w’irushanwa “Inkera y’Abahizi” ryateguwe n’ikipe y’Ingabo mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’imikino 2025/2026.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, ni bwo habaye imikino y’umunsi wa Kabiri mu irushanwa “Inkera y’Abahizi” ryitabiriwe n’amakipe ane arimo imwe yavuye mu gihugu cya Tanzania.
Umukino wari uhanzwe amaso, ni uwahuje Police FC na APR FC, cyane ko izi kipe zombi zari zatsinzwe umukino wa mbere w’irushanwa. Ikindi cyawukomezaga, ni uko ari amakipe yombi afite aho ahuriye n’Umutekano w’Igihugu kuko imwe ni iy’Ingabo ndetse irebererwa na Minisiteri y’Ingabo mu gihe indi ari iy’Igipolisi cy’u Rwanda ari na cyo kiyireberera.
Ikipe y’Abashinzwe Umutekano, ibifashijwemo na Byiringiro Lague, Muhozi Fred ndetse na Mugisha Didier, yatsinze iy’Ingabo ibitego 3-2. APR FC yatsindiwe na Mamadou Sy ndetse na William Togue.
Iyi ntsinzi ya Police FC, yatumye babona amanota atatu mu mikino ibiri ya bo yo muri iri rushanwa, mu gihe indi bari bahangaye yatsindwaga umukino wa Kabiri. Undi mukino wabaye, ni uwa AS Kigali yatsinze Azam FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Rudasingwa Prince kuri penaliti.
Imikino isoza iri rushanwa, iteganyijwe ku cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025. Kugeza ubu nta mpinduka z’aho izabera kuko biracyari kuri Stade Amahoro ariko amakuru yandi avuga ko iyi mikino na yo ishobora kuzazanwa kuri Kigali Pelé Stadium.







UMUSEKE.RW


