Inteko y’Umuco iri gutoza no guhugura abana mu bice bitandukanye by’Igihugu aho batozwa imbyino gakondo nyarwanda, ubuvanganzo, imyuga gakondo ndetse n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.
Bahabwa kandi ibiganiro byerekeye uburenganzira bw’Umwana, kurwanya igwingira n’indwara zibasira abana , n’ubumenyi bw’ibanze mu gukumira inkongi n’impanuka zabera mu rugo.
Ni muri gahunda yiswe Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage w’u Rwanda ( Holidays in Museum), aho abana 150 bahuriye ku Ngoro y’Abami n’iyo Kwigira mu Karere ka Nyanza, ku Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda mu Karere ka Huye hahurira abana 200, ndetse no ku Ngoro y’Umurage w’Ubuhanzi i Kanombe mu Karere ka Kicukiro hahurira abana bagera ku 180.
Aba bana bahabwa amasomo arimo ay’imbyino nyarwanda, ubuvanganzo nyarwanda burimo; kuvuga amazina y’inka, imivugo, ibisakuzo, imigani migufi, inshoberamahanga, ikibonezamvugo.
Bigishwa kandi imyuga gakondo irimo kuboha, gutaka amasaro, gukora imitako mu birere n’impapuro zakoreshejwe, no kubumba ndetse n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.
Karangwa Jerome, Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, ikaba imwe mu Ngoro zakiriye abana ngo bahugurwe ku muco nyarwanda, yavuze ko intego ya gahunda yiswe Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage w’u Rwanda, ari ugushyira mu ngiro intego z’Inteko y’Umuco, zirimo kwigisha, kurinda, kubungabunga umuco, umurage, ururimi by’abanyarwanda.
Ati “Mu gufata abana rero muri ibi biruhuko niho mboneramo n’izindi ntego nyinshi zo kuba turinda abana kurangarira mu bitabafitiye akamaro karambye. Ubwo ni ukuvuga ngo niba bari mu biruhuko, turabarinda kurangarira muri za filime, za televiziyo, ahubwo noneho tukabazana mu byabagirira akamaro mu gihe kirambye.”
Uyu muyobozi asobanura ko abana batozwa umurage ndangamuco w’u Rwanda, kugira ngo abana bo Rwanda rw’ejo azabe ari bo barinda umuco n’indangagaciro z’u Rwanda.
Ati “Ni ukugira akamaro ku bantu baturiye Ingoro Ndangamurage. Ngo wa muryango uzituriye ugire uruhare mu kubana neza no kubungabunga izo Ngoro. Ni ukwereka abantu ko Ingoro Ndangamurage atari iz’abantu bakuru gusa, ahubwo n’abana ari izabo.”
Ababyeyi n’abana babona ko iyi gahunda igamije kubakundisha umuco nyarwanda
Kabanda Chance utuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Rwesero, Umudugudu wa Murambi, akaba umwe mu bana bari guhugurirwa ku Ngoro y’Abami, avuga ko yaje afite amatsiko yo kuvuga amazina y’inka, gukina igisoro no kuvuza umurishyo w’ingoma.
Ati “Nk’ubu ngubu namenye gukaraza neza Ikinimba n’Umushagiriro w’abakobwa. Mu Kinyarwanda baravuga ngo utazi iyo ava nta menya iyo ajya, ubwo rero ntabwo ari ukuvuga ngo ndi muto ngo ntererane amateka y’abatubanjrije. Twese tuba tugomba kubijyamo, tukabimenyera kugira ngo umuco wacu udacika.”
Uyu mwana avuga ko agambiriye kumenya ibijyanye n’umuco w’Abanyarwanda ngo azabyigishe n’abandi.
Karabo Ange, umwana w’imyaka 12 y’amavuko asobanura icyo yungukiye kujya ku Ngoro y’Umurage y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda muri gahunda y’Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage w’u Rwanda yagize ati “Kuza hano mu biruhuko, biramfasha cyane, bimfasha kwiga umuco, bimfasha no kumenya indi mirimo itandukanye irimo kuboha, gutakisha amasaro, kubumba ndetse bimfasha no kugira izindi nshuti nshashya bikandinda kugira ubunebwe cyangwa kubura ikindi kintu nkora mu gihe ndi mu rugo.”
Uwizeye Alphonsine, umubeyi wo mu Karere ka Nyanza akaba yarohereje abana be, avuga ko ababyeyi n’abana bishimiye iyi gahunda kuko ifasha abana kutagira izindi gahunda bajyamo mu biruhuko zitari nziza ahubwo bakiga umuco.
Ati “Ibi bintu birabafasha cyane kuko n’iyo basubiye ku ishuri birafasha cyane kandi no mu mashuri amatorero arahari. Iyo abana bahageze nk’uku bavuye hano bafite ubumenyi, baragenda bagera ku ishuri bwa bumenyi bakabwereka abandi.
Umwana waje hano aba afite byinshi arusha undi wasigaye mu rugo, kuko hano ni ukwiga umuco n’ikinyabupfura no kuba basura hano [ku Ngoro y’Abami] birabafasha cyane.”
Manzi Emmanuel umubyeyi wo mu Karere ka Huye, akaba yarohereje umwana we ku Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, avuga ko umwana we yabonaga akunda ibijyanye no kubyina imbyino gakondo, yakumva amakuru ya gahunda y’ Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage w’u Rwanda agafata umwanzuro wo kumwoherewza.
Ati “ Niyo turi mu rugo, ibintu byabaye kubyina gusa biba umuco gusa…Turasaba ko bafata aba bana, ntabwo tuzi uko bizagenda ariko babafate ubumenyi bwiyongere. Inteko y’Umuco idufashe, Inzu ndangamurage idufashe kugira ngo iki gikorwa gikomeze, babirekeye aha ngaha byaba ari igihombo.”
Gahunda y’Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage w’u Rwanda izakomeza abana batozwa ibintu bitandukanye bijyanye n’umuco nyarwanda ndetse bakazabimurika tariki ya 29 Kanama 2025, ubwo hazaba hizihizwa Umuganura w’Abana, umunsi wizihizwa byihariye kuva mu 2023.







MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


