Urubyiruko rwo mu cyaro rugaragaza inzitizi z’ababyeyi batabaganiriza ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi by’umwihariko abatuye mu murenge wa Rukomo mu Kagari ka Gisiza, rushimangira ko hari bamwe mu babyeyi batabasobanurira amateka yabaye mu gihugu, ngo barusheho kwitandukanya n’abagize uruhare mu kwimakaza ingengabitekerezo y’amacakubiri.
Bavuga ko bimwe babyiga mu mashuri bakumva uburyo hateguwe Jenoside yatumye hapfa Abatutsi barenga Miliyoni bazira uko bavutse, ariko bagera mu biruhuko ababyeyi ntibagire uruhare mu kubasobanurira ayo mateka ngo babone uko bagira uruhare mu kubikumira.
Babigarutseho kuri uyu wa 20 Kanama 2025, mu biganiro by’isanamitima bahawe na Irene Mizero ugira uruhare mu bumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu biganiro byahuje abaganga bazwiho kuvura ibikomere by’ihungabana n’abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe, baganirije urubyiruko rubabwira ko ababyeyi bafite umuco wo guhisha ibyo bazi ku mateka yabaye muri 1994.
Ni mu biganiro bigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, no kumenya uko abishe n’abiciwe bisanze mu mateka ashariye kandi bigateza igihombo gikabije imiryango yabo, no ku gihugu cy’u Rwanda muri rusange.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi narwo ni rumwe mu bakunda kugaragaraho ihungabana nyuma ya 1994 kandi rutari rwakavutse, gusa ruvuga ko hari ubwo babaza ababyeyi babo ibyabaye ntibabasobanurire.
Bavuga ko bacyeneye gusobanurirwa amateka byimbitse, bikazabafasha kwishakamo ubushobozi bwo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu kizira amacakubiri.
Bamwe mu rubyiruko rwaganirije Umuseke bavuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayumva mu kwezi kwa Mata, bakabisonarurirwa no mu minsi ijana yo kwibuka gusa, kandi bakagombye gusobanurirwa n’ababyeyi babo mu biruhuko ngo barusheho kubaka igihugu kizira ingengabitekerezo iyo ariyo yose.
Igiraneza Hope uri mu rubyiruko twaganirije, avuga ko basobanuriwe itandukaniro ry’ubuzima bwo mu mutwe n’indwara zo mu mutwe, ariko kandi bakagombye kubisobanurirwa n’ababyeyi kuruta uko babyumva mu biganiro usanga baigarukwaho rimwe na rimwe mu mwaka.
Ati: “Turacyacyeneye gusobanurirwa amateka kuko nk’ubu twasobanuriwe ingaruka za Jenoside, twamenye ibimenyetso bigaragaza umuntu ufite ihungabana ariko n’ibintu twigishwa n’abandi kandi n’ababyeyi bakagombye kubidusobanurira.”
Urayeneza Claude we ati: “Hari ababyeyi babiduhisha ntitumenye uko tuzubaka u Rwanda kandi tutazi impamvu yatumye habaho ubwicanyi n’ubwo bamwe badusobanurira ko amacakubiri yazanywe n’abazungu, gusa iyo babiduhishe bituma ducyeka ko bikiri mu mitima y’abantu bakuze. Kubisobanurirwa byatuma tumenya n’ingamba zo
Kubirwanya “.
Gicumbi : Urubyiruko rwo mu cyaro rugaragaza inzitizi z’ababyeyi batabaganiriza ku mateka yabaye muri 1994.
Urubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi by’umwihariko abatuye mu murenge wa Rukomo mu Kagari ka Gisiza, rushimangira ko hari bamwe mu babyeyi batikoza ibyo kubasobanurira amateka yabaye mu gihugu, ngo barusheho kwitandukanya n’abagize uruhare mu kwimakaza ingengabitekerezo y’amacakubiri.
Bavuga ko bimwe babyiga mu mashuri bakumva uburyo hateguwe Jenoside yatumye hapfa Abatutsi barenga Miliyoni bazira uko bavutse, ariko bagera mu biruhuko ababyeyi ntibagire uruhare mu kubasobanurira amateka ngo babone uko bagira uruhare mu kubikumira .
Babigarutseho kuri uyu wa 20 Kanama 2025, mu biganiro by’isanamitima bahawe na Irene Mizero ugira uruhare mu kunga ubumwe bw’abanya Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu biganiro byahuje abaganga bazwiho kuvura ibikomere by’ihungabana n’abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe, baganirije urubyiruko rubabwira ko ababyeyi bafite umuco wo guhisha ibyabaye muri 1994.
Ni mu biganiro bigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa , no kumenya uko abishe n’abiciwe bisanze mu mateka ashariye kandi bigateza igihombo gikabije ku miryango yabo, no ku gihugu cy’u Rwanda muri rusange .
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi narwo ni rumwe mu bakunda kugaragaraho ihungabana nyuma ya 1994 kandi rutari rwakavutse, gusa ruvuga ko hari ubwo babaza ababyeyi babo ibyabaye ntibabasobanurire .
Bavuga ko bacyeneye gusobanurirwa amateka byimbitse, bikazabafasha kwishakamo ubushobozi bwo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu kizira amacakubiri .
Bamwe mu rubyiruko rwaganirije Umuseke bavuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayumva mu kwezi kwa Mata, bakabisonarurirwa no mu minsi ijana yo kwibuka gusa, kandi bakagombye gusobanurirwa n’ababyeyi babo mu biruhuko ngo barusheho kubaka igihugu kizira ingengabitekerezo iyo ariyo yose .
Igiraneza Hope uri mu rubyiruko twaganirije, avuga ko basobanuriwe itandukaniro ry’ubuzima bwo mu mutwe n’indwara zo mu mutwe, ariko kandi bakagombye kubisobanurirwa n’ababyeyi kuruta uko babyumva mu biganiro usanga baigarukwaho rimwe na rimwe mu mwaka.
Ati :” Turacyacyeneye gusobanurirwa amateka kuko nk’ubu twasobanuriwe ingaruka za Jenoside, twamenye ibimenyetso bigaragaza umuntu ufite ihungabana ariko n’ibintu twigishwa n’abandi kandi n’ababyeyi bakagombye kubidusobanurira”.
Urayeneza Claude we Ati :” Hari ababyeyi babiduhisha ntitumenye uko tuzubaka u Rwanda kandi tutazi impamvu yatumye habaho ubwicanyi n’ubwo bamwe badusobanurira ko amacakubiri yazanywe n’abazungu, gusa iyo babiduhishe bituma ducyeka ko bikiri mu mitima y’abantu bakuze gusa kandi kubisobanurirwa byatuma tumenya n’ingamba zo
kubirwanya.”
Umuyobozi wa Mizero Care Organization Irene Mizero avuga ko kuganiriza urubyiruko birushaho kubumvisha amwe mu makosa yakozwe n’abitwaga ababyeyi babo, ndetse n’abiciwe bikabafasha kumenya ikibi cy’ingengabitekerezo, ariko kandi bakanasobanurirwa uruhare rwabo mu kugira ubutwari bwo kubaka igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside iyo ariyo yose.
Ati: “Ababyeyi bagomba kubwiza abana ukuri kw’ibyabayeho, ntibagomba guhisha amateka ndetse bakagira uruhare mu kwigisha urubyiruko uko bagira ubutwari bwo kubaka ubumwe buzira amacakubiri.”
Yongeyeho ko ababyeyi batagomba kubwira abana amagambo mabi abakomeretsa kuko bitera ingaruka ku buzima bwabo.
NGIRABATWARE Evence / UMUSEKE.RW


