Umunyarwenya Kigingi ategerejwe i Kigali

NDEKEZI Johnson
1 Min Read

Umurundi Alfred Aubin Mugenzi wamamaye ku mazina ya Kigingi mu gutera urwenya, ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizahuza uburyohe bw’umuziki n’urwenya mu mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo kizabera muri Molato Restaurant & Bar i Remera ku wa Gatandatu, tariki 31 Kanama 2025.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kirimo abahanga mu kuvanga imiziki (DJs), Live Band, n’indi myidagaduro.

Yves Imfura, umwe mu bateguye Kigingi Comedy Night i Kigali, yatangaje ko bizaba ari ijoro ryo kwishima.

Ati: “Si uguseka gusa. Hazaba hari umuziki, DJs, ndetse n’ibanyempano batandukanye bazatanga ibyishimo.”

Yakomeje avuga ko Kigingi azahabwa umwanya munini wo gususurutsa abazaba bitabiriye, kuko ari umwe mu banyarwenya badasanzwe.

Kigingi, umunyarwenya ukunzwe mu Rwanda, si ubwa mbere agiye gutaramira i Kigali kuko yitabiriye ibitaramo bitandukanye birimo Seka Live, Kigali International Comedy Festival, GenZ Comedy n’ibindi.

Amatike ni 10,000 Frw mbere y’igitaramo, 15,000 Frw ku muryango, naho ameza y’abantu 8 akagura 250,000 Frw.

Abifuza kwitabira iki gitaramo bashyiriweho uburyo bwo kugura amatike bakoresheje kode *662*700*1751#

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *