Nyamata High School yahembye abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta

HABIMANA Sadi
5 Min Read

Umuryango mugari w’Ikigo cy’Ishuri rya “Nyamata High School” rifite n’ishami ry’amashuri abanza giherereye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, washimiye ndetse uhemba abana batsinze neza ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza [P6].

Ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, ni bwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, yatangaje ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza n’igisoza icyiciro rusange [Tronc Commun].

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, ni we watangaje uko abanyeshuri bagiye batsinda mu byiciro byose mu Gihugu.

Uretse kuba hahembwe batandatu bahize ku rwego rw’Igihugu mu mashuri abanza ndetse n’abahize abandi mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye no mu bindi bigo hirya no hino mu Gihugu, bagiye bahemba abitwaye neza kurusha abandi.

Mu Kinyarwanda baravuga ngo uwakoze neza arahembwa. Ni yo mpamvu muri Nyamata High School, bahisemo guhemba abatsinze neza mu Kigo cyabo cy’amashuri abanza “Nyamata High School Primary.”

Ni umuhango witabiriwe n’ababyeyi ndetse n’abayobozi barimo Nsengiyumva Charles uyobora amashuri abanza na Musana Alex uyobora amashuri yisimbuye ndetse na Rutayisire Jackson uyobora umuryango “Association Rwandaise Pour Le Développement de Bugesera [ARDEBU]” yibumbiyemo ibi Bigo byombi.

Abana bahize abandi bakagira amanota meza muri iki Kigo mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, bashimiwe n’ababyeyi ba bo ndetse n’ubuyobozi bwavuze ko babahesheje ishema.

Buri mwana yahabwaga amakayi ndetse n’igikapu cyo kuyatwaramo. Ibi byajyanye n’umwanya wo gufata ijambo yaba ku barium ndetse n’abayobozi, ryari ryiganjemo kugaruka ku rugendo aba bana bakoze rutari rworoshye ariko hamwe no guhiga bakaba bagize amanota meza ari muri 90 na 80 kuzamura.

Umuyobozi wa ARDEBU, Rutayisire Jackson, yavuze ko kubona umusaruro babikesha imyigishirize myiza bimirije imbere ariko ikirenze kuri ibyo, n’Igihugu kikaba cyarashyize imbaraga mu burezi mu buryo bugaragara.

Aha ni ho uyu muyobozi ahera asaba abandi babyeyi kuza kurerera muri ARDEBU ibumbiye hamwe amashuri abanza n’ayisumbuye, cyane ko we avuga ko n’amafaranga y’ishuri bishyuza ari make ukurikije n’uko ibindi bigo byishyuza.

Ibi biraza byiyongera ku byo Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, aherutse kuvuga ubwo yavugaga ko muri rusange Igihugu gifite intego n’umuhate wo gukomeza kuzamura ireme ry’Uburezi.

Ati “Ni ngombwa rero ko dukomeza kuzamura ireme ry’Uburezi. Tugomba gushyiramo imbaraga, ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, Minisiteri muri rusange, twese akazi kacu ni ukuzamura ireme ry’Uburezi.”

Yongeyeho ati ”Tugomba gukora ibishoboka byose. Gutanga umusanzu wacu ari uwo guhatira abana kujya ku ishuri, kubafasha igihe bari ku ishuri no kubaherekeza kugira ngo bashobore kwiga kandi bamenye.”

Aya manota yagiye hanze habura ibyumweru bitatu ngo umwaka w’amashuri wa 2025/2026 utangire, bizanorohereza abanyeshuri bagiye mu byiciro byisumbuyeho gutangirira rimwe na bagenzi babo.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengiyumva, aherutse kuvuga ko ikibaraje inshinga ari uguteza imbere Uburezi bw’Igihugu
Ababyeyi bari baherekeje abana ba bo
Abana bahembwe amakayi n’ibikapu byo kuyatwaramo
Abahize abandi babihembewe
Byari ibyishimo
Akanyamuneza kari kose
Abayobozi bifatanyije n’abana muri uyu muhango
Umutsima wakaswe
Umuyobozi wa ARDEBU, Rutayisire Jackson yari mu bashyikirizaga ibihembo aba bana
Ababyeyi bari babukereye
Ababyeyi n’abayobozi bari muri uyu muhango
Abana n’abarezi muri “Nyamata High School” ishami ry’amashuri abanza, bafatanye agafoto
Abana bari baberewe
Wari umunsi w’ibyishimo ku babyeyi, abarezi n’ababyeyi ba bo
Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo
Hakaswe umutsima nk’ikimenyetso cy’ibyiza
Abayobozi bafashe ijambo bashimira abana ndetse n’ubufatanye bw’ababyeyi
Umuyobozi wa ARDEBU, Rutayisire Jackson, yashimiye ubwitange bw’abarimu n’ababyeyi ndetse n’abana batanze isezerano bakarigeraho

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *