Umugabo ashinja umugore we “gutunga inka z’inyibano atabizi”

Ange Eric Hatangimana
4 Min Read

Rusizi: Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano, zafashe inka ebyiri zimaze igihe zaribwe, umugabo avuga ko atazi uko izo nka zageze mu rugo atahamo ko byabazwa umugore we.

Inkuru dukesha IMVAHO NSHYA ivuga ko mu rugo rwa Kagaba Callixte, utuye mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Kinyaga, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi, hatahuwe inka ebyiri z’abaturage zimaze igihe zaribwe, umugabo ashinja umugore we Mukankusi Espérance kuba ari we uzi uko zageze muri urwo rugo.

Inka imwe yibwe muri Mutarama 2025 hari hashize amezi 7 beneyo barashakishije baraheba, indi yari yibwe muri Gicurasi, 2025, na yo barashakishije baraheba.

Inka yabuze muri Mutarama yari uy’umuturage witwa Uzayisaba Consolée, wo mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Kamanyenga, abaturage bamufashije kuyishaka biba iby’ubusa barayibura.

Indi nka yabuze muri Gicurasi yari iy’uwitwa Hagenimana Joseph wo mu Mudugudu wa Muhonga, Akagari ka Gitwa, na we abaturage mufashije kuyishaka ariko iburirwa irengero.

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango bahaye amakuru IMVAHO NSHYA, yavuze ko nyuma y’uko inka zari zikomeje kubura muri uwo Murenge abaturage batangiye gukora icukumbura.

Abaturage batanze amakuru y’uko mu rugo rwa Kagaba Callixte babona bahira ubwatsi bw’amatungo, kandi  bazi ko nta matungo bagira, bakanumva habira inka, bazi ko urwo rugo rutayigondera kuko rukennye cyane kandi nta nka rwahawe muri Gahunda ya Girinka.

Kuri ayo makuru yatanzwe, Hagenimana Joseph yasabye ubuyobozi ko yajya muri urwo rugo kureba ko inka bivugwa ko ihaba niba itaba ari iye, anatanga ibimenyetso by’iye.

Ubuyobozi bw’Umudugudu bwaramuherekeje bahageze basanga ibimenyetso atanga birahura neza n’iby’iyo nka.

Arakomeza ati: “Kagaba Callixte yabajijwe uburyo iyo nka yahageze, asubiza ko byabazwa umugore we Mukankusi Espérance kuko ari we ubizi. Ko we atazi uburyo yahageze, cyane ko ari umwinjira muri uru rugo.”

Uriya mugore ngo yari uwa mukuru we wapfuye, ngo banagirana amakimbirane, hari byinshi akora umugabo bana ubu atamenya.

Hagenimana Joseph akibona inka ye akanayihabwa, amakuru yageze kuri Uzayisaba Consolée umaze amezi agera kuri arindwi ashakisha inka ye yabuze.

Uzayisaba na we yagiye kureba iyo nka yasigaye mu kiraro abifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akagari asanga ni iye kandi yari yanatanze ibimenyetso bihura neza n’iyo basanze mu kiraro.

Undi muturanyi w’uru rugo ati: “Twaguye mu kantu kubona harabaga inka ebyiri zose, imwe imaze amezi arindwi ibuze yaranayibanguriye, ihaka, indi imaze amezi 3.”

Ngo uriya mugore umugabo yamubazaga aho akura inka akavuga ko ari umwana we w’u mugabo wa mbere, uba muri Uganda wamwoherereje amafaranga arazigura.

Umugore abajijwe n’ubuyobozi uburyo izo nka zombi zamugezeho, avuga ko yazibonye ku bufatanye n’umugabo witwa Habamungu Anselme wo mu Mudugudu wa Sumoyamana, ntiyavuga byinshi ngo agaragaze niba yarazimuguriye cyangwa hari uburyo aziba akazimushyira akazorora, zabyara bakagurisha za nyina byaba ari ibimasa bakabigurisha bikuze.

Abaturage bategereje ibizava mu iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka Ntivuguruzwa Gervais, yabwiye IMVAHO NSHYA dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kubona izi nka zombi, Mukankusi Espérance n’uwo bikekwa ko bakorana Habamungu Anselme batawe muri yombi ibindi bigikurikiranwa.

Ati: “Batawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, iperereza rirakomeje ngo aya makuru amenyekane neza. Umugabo avuga ko uko zahageze atabizi byabazwa umugore, umugore ntashake gutanga amakuru ngo ukuri kumenyekane, hategerejwe icyo azabwira ubushinjacyaha.”

Ntivuguruzwa Gervais ashimira abaturage batanze amakuru yatumye aho izi nka ziri hamenyekana.

Yanavuze ko ugize icyo abura atagomba guceceka kuko iyo hari amakuru atanzwe ari bwo inzego zikurikirana ikibazo neza, niba hari ibyibwe bikagaruzwa ba nyirabyo bakabisubizwa.

IVOMO: IMVAHO NSHYA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *