Imvura yaguye mu minsi ibiri yishe abantu batanu

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Abantu batanu bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba nibo bamaze kubarurwa ko bishwe n’imvura yaguye mu minsi ibiri, 15 bakomeretswa n’ibiza byayiturutseho.

Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngoga Aristarque, mu kiganiro na RBA.

Yasobanuye ko ukwezi kwa Kanama kudasanzwe kugwamo imvura, ariko ko tariki 16 Kanama imvura yaguye hirya no hino mu Gihugu ndetse mu ijoro rya tariki 17 Kanama kugeza mu gitondo.

Ati “ Muri icyi cyumweru cyose twagize imfu z’abantu zigera kuri eshanu, abo bose bapfuye, bane muri bo bishwe ni nkuba, umwe ni inzu yamugwiriye.”

Ngonga yasobanuye ko mu bapfuye harimo babiri bo mu Karere ka Burera, umwe wo mu Karere ka Gicumbi , umwe wo muri Ngororero ndetse n’undi wo mu Karere ka Rusizi.

Ati” Ikindi ni uko hari abakomeretse bagera kuri 15, harimo umwe wo mu Karere ka Gicumbi, Gisagara, batatu bo mu Karere ka Kamonyi, babiri bo mu Karere ka Musanze ndetse no mu kanya tumaze kubona amakuru y’abantu umunani bo mu Karere ka Nyamasheke inkuba yakomerekeje.”

Iyi mvura kandi yangije inzu zigera kuri 11, amazi afunga imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, ibishanga biruzura ariko imigezi yo ntiyigeze yuzura bikomeye ngo bibe byatera imyuzure ihambaye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse kuvuga ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama 2025 kuva taliki ya 11 kugeza ku ya 20, mu Rwanda hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’Impeshyi.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 31 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 7 na 17.

Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 0 na 50 mu bice bitandukanye by’Igihugu, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa.

Meteo yavuze ko imvura iteganyijwe izaturuka ku bwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buturuka ahanini ku miyaga iva mu burengerazuba bw’Inyanja y’Ubuhinde yerekeza mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *