Abanyeshuri ba Kaminuza basanga kwiga siyansi ari urufunguzo rw’ahazaza

NDEKEZI Johnson
4 Min Read

Abanyeshuri bitabiriye Africa Science Week 2025 bavuga ko siyansi ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu, kandi bishimira ko abakobwa n’abahungu bayitabira ku rugero rushimishije, bigaragaza impinduka mu myumvire no mu bushake bwo kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza.

Germaine Uwera, umunyeshuri mu ishami ry’Ubwubatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko kubona bagenzi be b’abakobwa barushaho kwiyumvamo siyansi ari intambwe ikomeye mu kugabanya icyuho cyari kiriho.

Yagize ati: “Kwiga siyansi ku bakobwa ni ingenzi cyane, kuko tugomba gufatanya na basaza bacu mu kubaka u Rwanda.”

Uwera na bagenzi be bamaze iminsi ine mu mahugurwa ari kubera muri AIMS-Rwanda (African Institute for Mathematical Sciences), aho biga uburyo siyansi ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Ati: “Nizeye ko ubumenyi nzakura mu gukora porogaramu za mudasobwa buzamfasha kwitwara neza mu masomo yanjye, cyane cyane mu bijyanye na Architecture.”

Igirimpuhwe Théophile, wiga ubuvuzi rusange muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko guhura n’abandi banyeshuri biga siyansi bizamufasha mu bushakashatsi.

Ati: “Nk’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu, nemera ko ibyo niga hano bizamfasha mu bushakashatsi, kuko bituma umuntu ahuza ibyo yiga mu ishuri n’ibyo akora mu buzima busanzwe.”

Yishimira ko umubare w’abakobwa biga siyansi ugeze kuri 40%, ari intambwe nziza ugereranyije n’imyaka yashize, nubwo hakiri urugendo kugira ngo ugere ku rugero rushimishije.

Mireille Girituze Iradukunda wize muri AIMS-Rwanda yashimangiye ko siyansi atari ibintu bigoye nk’uko bamwe babyumva, ahubwo ari amasomo akenewe mu buzimabwa buri munsi.

Yagize ati: “Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Siyansi yoroshya ibintu’. Ni byo koko, kuko itanga ubushobozi, ikanafasha urubyiruko kumenya ibibazo bihari no gushaka ibisubizo birambye.”

Umuyobozi wa AIMS Rwanda, Prof. Dr. Sam Yala, yavuze ko bigizwemo uruhare n’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS), cyatumye abantu barenga 4,000 biga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mibare hirya no hino muri Afurika.

Ati: “Si hano mu Rwanda gusa; AIMS ifite amashami atandukanye muri Afurika y’Epfo, Senegal, Cameroun, Ghana, ndetse no mu Rwanda, aho dufite amashami abiri: irya AIMS Rwanda n’irindi rya Kacyiru, rishinzwe ubushakashatsi no guhanga udushya.”

Yasobanuye ko bafite gahunda nyinshi zirimo inama y’Ihuriro ryiswe “Next Einstein Forum,” ikaba igiye guhindura izina ikitwa “Future Science Forum,” igamije gushishikariza urubyiruko rwa Afurika kwitabira amasomo y’ubushakashatsi, guhanga udushya, no kwiga siyansi.

Ati: “Icyumweru cyahariwe siyansi (Africa Science Week 2025) twatangiye none, kiri muri uwo mujyo nk’uko cyatangiye mu 2017. Ubu bizaba bitandukanye n’uko byakorwagaho kera, aho buri gihugu cyagiraga abagihagarariye mu Nama ya ‘Next Einstein Forum’. Ubu, icyumweru cyahariwe siyansi, kiri kubera mu bihugu bitanu dukoreramo, kiritabirwa n’abize iwacu mbere.”

Buri mwaka, Africa Science Week ihuriza hamwe abanyeshuri, abarimu n’abashakashatsi bo mu bihugu bya Afurika, bagasangira ubumenyi ku buryo siyansi n’ikoranabuhanga byarushaho gutanga umusaruro mu iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi wa AIMS Rwanda, Prof. Dr. Sam Yala

Uwera Germaine ashimanira ko siyansi ari ubuzima

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *